U Rwanda rweretse ibihugu bya EAC uko haboneka ubushobozi bwo kurengera ibidukikije
Yanditswe: Saturday 21, Feb 2026
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta, Mutesi Linda Rusagara yeretse ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba uburyo u Rwanda ruri gukoresha mu gushyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gushaka amikoro yo gushora mu mishinga yo kurengera ibidukikije.
Ibyo yabivugiye mu nama ngarukamwaka y’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba igamije kwigira hamwe uburyo bwo gushaka amikoro yo gushora mu mishinga yo kurengera ibidukikije.
Yitabiriwe n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba birimo Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.
Itegurwa na minisiteri z’imari z’ibihugu biyitabira zifatanyije n’Ikigo Mpuzamahanga gifatanya na za Guverinoma mu mishinga y’iterambere, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (GGGI) n’abandi.
Rusagara yagaragaje ko kugira ngo politiki yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ishoboke bisaba kutayigira ikintu kireba minisiteri z’ibidukikije gusa, ari na ko u Rwanda rubigenza.
Ati “Imihindagurikire y’ibihe si ikintu cya Minisiteri y’Ibidukikije gusa ahubwo bireba ubuzima bwose bw’Igihugu kuva ku ngengo y’imari yacyo, imyenda gifite, ishoramari rikorwa n’ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu.”
Yagaragaje ko icyakora ibyo bikorwa bigomba kugengwa na Minisiteri y’Imari kuko ari yo igena imikoreshereze y’amafaranga noneho hakagenwa uburyo butuma inzego zose zitahiriza umugozi umwe mu kurengera ibidukikije ariko hakanitabazwa andi mikoro adaturuka muri Leta.
Ati “Ni twe dushyiraho politiki z’uburyo amafaranga ashorwa binyuze mu gufasha izindi minisiteri n’inzego z’abikorera kwibanda ku nzego zirimo ingufu, ubwikorezi, ubuhinzi, ubwikorezi n’ubuzima. Ibyo bijyana no kugenzura neza niba izo politiki, amafaranga n’ibikorwa bizishamikiyeho mu by’ukuri bihura.”
Yongeyeho ko ariko mu kurengera ibidukikije, amafaranga ya Leta adashobora kuba ahagije, ko ahubwo habaho no gushakira mu bikorera n’inzego cyangwa imiryango mpuzamahanga ariko bagakorana mu buryo bwizewe, bubasha gushorwamo imari kandi buhuje n’ibyo Igihugu gishyize imbere.
Uhagarariye GGGI muri Uganda, Pablo Martinez yavuze ko kimwe mu mbogamizi ziri mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari uko abikorera usanga batisangamo neza ngo babyinjiremo za Leta zitange umurongo ariko na bo bagashoremo imari.
Yagaragaje ko by’umwihariko muri Afurika y’Iburasirazuba hakenewe ko imishinga irengera ibidukikije ikorwa mu buryo bw’ubucuruzi ku buryo inatanga inyungu, Leta itiriwe ibizamo noneho kuyishoramo bikoroha, gusa ashima umuhate w’u Rwanda muri urwo rugendo.
Ati “Mu kurengera ibidukikije nk’imishinga y’ingufu ni ikintu gikeneye inkunga nkeya cyane kuko ubwacyo kibyara inyungu ariko usanga Leta n’abandi baterankunga bagishyiramo amafaranga. Gusa ntibikuyeho ko hari indi mishinga koko iyikeneye kuko itapfa kubyara inyungu.”
“U Rwanda twavuga ko ruhagaze neza mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi ku Isi ni urugero rwiza. Bigaragarira mu buryo ikigega Green Fund cyahoze ari FONERWA kimaze igihe aho cyafashije kwegeranya ubushobozi bwo gukora imishinga kandi kigakorana n’urwego rw’abikorera.”
Mu mpera za 2025 u Rwanda rwagaragaje ko rukeneye amafaranga miliyari 12$ yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bitarenze mu 2035 aho bizatanga umusanzu wo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53%.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *