Guverinoma y’u Rwanda yoherereje Mozambique inkunga ya toni 20 z’ibiribwa n’imiti, igenewe gufasha abaturage b’iki gihugu bagizweho ingaruka n’imyuzure iherutse kucyibasira.
Iyi nkunga yatwawe n’indege ya RwandAir yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gashyantare 2026.
Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba u Rwanda ruzoherereza Mozambique indi nkunga nk’iyi.
Hashize iminsi Mozambique yibasiwe n’ibiza byateye imyuzure, amazi arengera ubutaka bungana na kilometero kare ibihumbi 10, bituma ibikorwaremezo byinshi byangirika, n’ibikorwa byinshi by’ubuhinzi birahatikirira, ku buryo abantu hafi ibihumbi 500 mu Ntara zo mu Majyepfo zonyine zagezweho n’ingaruka zabyo.
Bivugwa ko ibi biza byatewe n’imvura nyinshi idasanzwe mu bice bimwe na bimwe by’iki gihugu, n’imiterere yacyo ituma haba ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza.
Bitewe n’amerekezo ya Mozambique, ihinduka nk’ikigega gikusanyirizwamo amazi aturuka mu bihugu by’abaturanyi; aho imvura nyinshi igwa muri Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Eswatini, na Malawi amazi yayo aba agomba kunyura muri Mozambique kugira ngo agere mu nyanja y’u Buhinde.
Muri uyu mwaka, Uruzi rwa Limpopo rwaruzuye cyane ku ncuro ya mbere kuva mu 2021, amazi yarwo ararurenga asenyera abantu, atwara inyamanswa n’ibihingwa.
Iyi myuzure yahagaritse ibintu by’ibanze bifasha abaturage mu buzima bwa buri munsi na serivisi zimwe na zimwe. Mu ntara ya Maputo, ibiraro byarasenyutse ku buryo bidashobora gukoreshwa, n’inyubako zishyurirwamo amahoro y’umuhanda zirengerwa n’amazi.
Inyubako z’ingenzi zirimo ibitaro n’amashuri zarengewe n’amazi, bituma abaganga n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima batangira ubutabazi bw’ibanze mu mavuriro y’agateganyo ashobora kwimurwa.
Ubu abasigaye mu bice byibasiwe bari guhura n’ikibazo cy’imirire mibi n’indwara.
Umubano w’u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.
Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.
Kuva inzego z’umutekano zatangira gukorera muri Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, bihungira mu mashyamba na ho zirabihasanga, zirabitsinsura.
Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe, abaturage bari barahunze basubiye mu ngo zabo, ibikorwaremezo birimo umuriro w’amashanyarazi birongera birakora.
Muri Kanama 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba.
Icyo gihe Perezida Kagame yatangaje ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza, ati “U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye kandi ibirenze ibi, turi inshuti nyanshuti n’abavandimwe.”
Yagaragaje ko u Rwanda na Mozambique bifitanye amasezerano menshi y’ubufatanye, bityo ko ikigiye gushyirwamo imbaraga ari ukuyashyira mu bikorwa.
Uwo munsi, Perezida Chapo yavuze ko u Mozambique n’u Rwanda bizifatanya mu guteza imbere urwego rw’ubucuruzi n’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, inganda n’ishoramari.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *