U Rwanda rwabaye igihugu cya cyenda mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gishyize umukono ku masezerano agamije gukumira no kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku mugabane wa Afurika.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu nama ya 49 isanzwe y’Inama Nyobozi ya AU yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.
Iyi nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize AU, baganira ku bibazo bikomeye bireba umugabane wa Afurika ndetse banategura imyanzuro ishyikirizwa Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.
Amasezerano yasinywe agamije gushyiraho urwego rw’amategeko ruhuriweho n’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo gukumira no guhangana n’uburyo bwose bw’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Nyuma y’umuhango wo kuyashyiraho umukono, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kuyashyigikira kuko ahura n’icyerekezo cyarwo cyo guteza imbere uburinganire no kurengera uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.
Aya ni yo masezerano ya mbere ya AU afite imbaraga z’amategeko yibanda by’umwihariko ku kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Ateganya amahame rusange ibihugu byose bigize uyu muryango bigomba gukurikiza mu gukumira iri hohoterwa, kurinda abarihura na ryo no gukurikirana mu mategeko abarigizemo uruhare.
Mu nshingano ziteganywa n’aya masezerano harimo gushimangira cyangwa gushyiraho amategeko ahana ibyaha byose by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, haba irishingiye ku mubiri, ku gitsina, ku mitekerereze cyangwa ku bukungu, ryaba ribera mu ruhame cyangwa mu buzima bwite.
Ibihugu kandi bisabwa kunoza uburyo abafashwe n’ihohoterwa bahabwa ubutabera n’ubufasha burimo ubuvuzi, ubujyanama mu by’imitekerereze, ubufasha mu by’amategeko ndetse n’ahantu hizewe ho kuba. Hanateganywa gukaza iperereza no gukurikirana mu nkiko abakora ibi byaha kugira ngo bahanwe hakurikijwe amategeko.
Aya masezerano anasaba ibihugu gushyira imbaraga mu gukusanya amakuru yifashishwa mu gutegura politiki zirwanya ihohoterwa, kongera ubukangurambaga n’inyigisho zigamije guhindura imyumvire y’abaturage, kurwanya imico n’imigenzo iteza cyangwa ishyigikira ihohoterwa, no guteganya ingengo y’imari ihagije yo gushyigikira gahunda zo kurengera abagore n’abakobwa.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *