Ubukungu bwarazamutse, ishoramari n’ihangwa ry’imirimo biriyongera: Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho muri NST2
Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026
Mu mwaka wa 2024/2025 ni bwo u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa gahunda ya kabiri y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere NST2.
Mu nama y’Umushyikirano yateranye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ibimaze kugerwaho mu gihe gito u Rwanda rumaze rushyira mu bikorwa iyo gahunda.
Gahunda ya NST2 izashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu, ishingiye ku nkingi zinyuranye z’ubukungu bw’igihugu ari na byo byagiye bishyirwamo imbaraga nk’uko imibare igenda ibigaragaza.
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka kigero gihimishije, aho kigeze kuri 8,7%. Yerekanye ko mu bihembwe bitatu by’umwaka ushize, bwazamutse kuri 8,7% bigizwe n’ubwiyongere bwa 6,5% mu gihembwe cya mbere, 7,8% mu gihembwe cya kabiri na 11,8% mu gihembwe cya gatatu.
Iri zamuka ryagizwemo uruhare n’inzego z’ubuhinzi, inganda na serivisi.
Urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku mpuzandengo ya 7% ruvuye kuri 5% mu 2024, urw’inganda ruzamuka ku 10% naho urwa serivisi rwazamutse ku mpuzandengo ya 9%.
Yakomeje ati “Ibi biratwereka ko ubukungu bw’igihugu cyacu bukomeje kuzamuka ku gipimo cyiza bitanga icyizere ko intego twihaye tuzayigeraho.”
“Uku kwiyongera k’umusaruro mbumbe mu nzego zitandukanye z’igihugu cyacu, byunganiwe n’ingamba zashyizweho zo kongera amahirwe yo kubona imirimo ku Banyarwanda ndetse byanagize uruhare mu kugabanya igipimo cy’ubushomeri. Iki gipimo cyavuye kuri 16,8% mu 2024 kigera kuri 11,7% mu mpera za 2025. Mbibutse ko mu 2022 iki gipimo cyari kuri 24,3%.”
Muri gahunda ya NST2, intego guverinoma yari yarihaye, yari iyo guhanga imirimo ibihumbi 250 buri mwaka, byagaragaye ko mu mpera ya 2025, hari hamaze guhangwa imirimo irenga ibihumbi 800 kuva mu 2024. Muri yo, irenga ibihumbi 760 ni ukuvuga 93% by’imirimo yahanzwe ni imirimo idashingiye ku buhinzi.
Yanerekanye ko agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kiyongereye kava kuri miliyari 3,5$ mu 2023/2024 kagera kuri miliyari 5,7$ bingana n’ubwiyongere bwa 67,8% ni mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kugera kuri miliyari 7$ mu 2029.
Ati “Uku kwiyongera kw’agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga byafashije mu kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, byerekana ko igihugu kigenda cyubaka ubushobozi bwo kwigira.”
Abasora nabo bagize uruhare mu kwiyongera kw’imisoro n’amahoro yakusanyijwe ingana na miliyari 3000,2 Frw. Ikigero cy’ubwizigamire imbere mu gihugu na cyo cyarazamutse kiva kuri 12% kigera kuri 15,6% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Hashyizwe imbaraga muri gahunda ya Ejo Heza aho mu mwaka wa 2024/2025 hari hamaze gushyirwamo miliyari 52,8 Frw kandi hafashwe ingamba yo kuyivugurura mu gihe imirenge Sacco n’ibimina na byo byavugururiwe imikorere.
Ishoramari ry’abikorera ryavuye kuri miliyari 2,2$ rigera kuri miliyari 2,7$ mu gihe u Rwanda rufite intego yo kugera kuri miliyari 4,6$ ku mwaka.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko mu bukungu hari byinshi byagezweho mu myaka ibiri gusa ashimangira ko bikwiye kurushaho gutera abantu imbaraga mu gukorera hamwe hagamijwe kugera ku ntego.
Nko mu bijyanye n’ubuhinzi, hakozwe byinshi birimo no kongera nkunganira aho kuri ubu ifumbire ikoreshwa yiyongereye. Igeze ku bilo 74 kuri hegitare imwe mu gihe mu 2017 hakoreshwaga ibilo 32. Intego ni ukugera ku bilo 94,6 kuri hegitare mu 2029.
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubutaka bwuhirwa bwavuye kuri hegitari ibihumbi 71 mu 2023/2024 bugera kuri hegitari zirenga ibihumbi 74, u Rwanda rukaba rufite intego yo kugera kuri hegitari ibihumbi 134 mu 2029. Ubuso bwakozweho amaterasi bungana na hegitari ibihumbi 146 ariko hifuzwa ko zagera ku bihumbi 167. Ubuso bw’amaterasi yikora bugeze kuri hegitare zirenga miliyoni 1,04.
Ku bijyanye n’ubworozi hakozwe byinshi byagize uruhare mu kongera umukamo w’amata, uva kuri litiro zirenga miliyoni 700 mu 2017 ugera kuri litiro zirenga miliyoni 1.000 ku mwaka.
Mu guteza imbere inganda, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu ngamba zo kwihaza mu bikorerwa imbere mu gihugu hibanzwe ku ishoramari no kubaka ubushobozi bw’inganda zihari, ziganjemo izo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ubwubatsi.
Minisitiri Dr. Nsengiyumva ariko yongeye kugaragaza ko imwe mu mbogamizi ikomeye igihugu gifite, ari umusaruro muke w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse no mu nganda.
Yerekanye ko ibyo bituma ibiciro bizamuka uko bwije n’uko bukeye, ariko ko hari ingamba zizakomeza gushyirwa mu bikorwa zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’umusaruro w’inganda mu Rwanda.
Guverinoma kandi ikomeje kunoza imikorere y’ibyanya by’inganda nk’icya Rwamagana, Musanze, Muhanga, Bugesera n’icya Kigali hagamijwe kuzamura umusaruro w’ibizikorerwamo, guhanga imirimo no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro n’ubuhahirane n’amahanga.
U Rwanda rwishimira ko umusaruro mbumbe w’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wazamutseho 12% uvuye kuri 9% mu 2023. Mu gihe mu bihembwe bitatu bya 2025 umusaruro wazamutse ku mpuzandengo ya 8%.
Urwego rw’Ubukerarugendo narwo bwinjirije igihugu miliyoni ziringa 647$, avuye kuri miliyoni 620$ mu gihe u Rwanda rufite intego yo kugera kuri miliyari 1,1$ muri gahunda ya NST2.
Kugira ngo ibyo bigerweho ni uko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushora imari mu bikorwaremezo biteza ubukerarugendo imbere harimo n’ikibuga gishya cy’indege cya Kigali, kwakira inama mpuzamahanga n’ibikorwa by’imikino bitandukanye.
Mu mwaka wa 2024/2025 iyi gahunda yinjirije igihugu Amadolari ya Amerika miliyoni 108, avuye kuri miliyoni 95$, rukaba rufite intego yo kugera kuri miliyoni 224$.
Muri uyu mwaka ushize u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, irushanwa ry’iteramakofi, n’andi yatumye u Rwanda rwongera kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.
Hanashyizwe imbaraga kandi mu kunoza imiturire n’ibishushanyo mbonera aho kuri ubu hamaze kurangizwa ibigera kuri 25 muri 28 byari biteganyijwe, mu gihe ibisigaye biri gutunganywa.
Hari kandi gahunda yo gutuza neza abaturage hitawe ku hashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Amashanyarazi yagejejwe ku ngo 82,9% naho ahari ibikorwa by’iterambere hagejejwe amashanyarazi ku kigero cya 89% bivuye kuri 86% mu ntangiriro za NST2.
Mu rwego rw’ingufu kandi Guverinoma yatangiye kubaka ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli mu gihe mu kongera umuriro w’amashanyarazi hazifashishwa imishinga itandukanye harimo nka Nyabarongo ya II yitezweho gutanga megawatt 58, uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Gishoma ruzatanga megawatt 15, umushinga wa gaz methane uzatanga megawatt 100, uruganda rwa Nyiramugengeri muri Gisagara rwongererwe ubushobozi ku buryo ruzatanga megawatt 80 ruvuye kuri 25 rutanga ubu.
Amazi meza agerwaho kuri 84% by’imidugudu yose imaze kugerwaho n’amazi meza ivuye kuri 80% muri 2023/2024.
Muri iyi myaka mike kandi, hubatswe inganda zitunganya amazi harimo urwa Saki rufite ubushobozi bwo gutanga meterokibe 11.000 ku munsi, urwa Ngororero rutanga meterokibe zisaga gato 3.000 ku munsi. Hakomejwe kandi gukorwa ibishoboka byose mu kugabanya ingano y’amazi yangirika mu miyoboro.
Mu bijyanye no kubaka imihanda no kuyisana, hashyizwe imbaraga mu kubaka imihanda y’imigenderaniro ifasha abahinzi n’aborozi mu kugeza umusaruro wabo ku isoko, kuri ubu mu gihugu hose hari imihanda ireshya na kilometero 4.200, hasanzwe imihanda yo ku rwego rw’igihugu ya kilometero 600 hanatangizwa imishinga inyuranye yo kwagura imihanda ikunze gukoreshwa cyane mu Mujyi wa Kigali n’iyo kuvugurura amasangano hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.
Mu korohereza abagenzi batega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali kandi hashyizweho ikigo cya Ecofleet mu kunoza serivisi yo muri uru rwego.
U Rwanda kandi rwagabanyije imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 28%, aho rufite intego rwo kuyigabanya ku kigero cya 38% muri 2029. Mu kugera kuri iyo ntego hatangijwe imishinga yo kuvugurura ibishanga na gahunda yo gutera ibiti bigera kuri miliyoni 72 aho hamaze guterwa ibiti bisaga miliyoni 26.
Ku bijyanye n’urwego rw’ubuvuzi, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko na rwo rwashyizwemo imbaraga aho kuri ubu igipimo cy’ababyeyi bapfa babyara cyagabanyutse kikava kuri 105/100.000 mu 2023/2024 kigera ku babyeyi 97/100.000 mu 2025, impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu cyaragabanyutse kiva ku bana 45 mu bana 1000 kigera kuri 39,4 mu bana 1000 mu mwaka wa 2025.
Yongeye kugaragaza ko u Rwanda rushyize imbere gahunda yo kongera abakozi bakora mu buvuzi bakikuba kane, gushyira imbaraga no kwihutisha imishinga n’ibikorwa by’ubuvuzi harimo ibitaro bya Masaka, kwagura ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ibya Ruhengeri, ibya Muhororo n’ibya Kabgayi.
Mu burezi naho, muri uyu mwaka hagezwe kuri byinshi mu ivugurura rigamije ireme ry’uburezi no kubuhuza n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
U Rwanda rwakomeje gukorana n’abikorera mu guteza imbere amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro hagamijwe kongera abakozi kandi bafite ubumenyi, inagaragaza ko yifuza ko umubare w’abayagana wava kuri 38% ukagera kuri 60% by’abanyeshyuri bose bari mu yisumbuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *