skol

Uburwayi bwa ‘UTI’ bwibasira abagore bushobora gutera kubyara umwana ufite ibiro bike

Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026

featured-image

Ese ujya ujya kwihagarika ukababara cyangwa ugahora wumva ushaka kujyayo ariko wagerayo ukihagarika utuntu duke wumva tutari dukwiye kukubuza amahoro? Niba ujya ugira ibyo bimenyetso ushobora kuba ufite uburwayi bwa Urinary Tract Infection (UTI).

UTI ni uburwayi bukunze kwibasira abagore ariko n’abagabo ntibubasiga, bufata mu miyoboro y’inkari, mu ruhago ndetse bukagera no mu mpyiko.

Ubu burwayi burangwa no kwihagarika ukababara, guhora wumva ushaka kujya kwihagarika, kwihagarika inkari zinuka, kwihagarika inkari zirimo amaraso, kubabara mu nda yo hasi, n’ibindi.

Iyo bwageze mu mpyiko bushobora kugutera kubabara umugongo mu gice cyo hasi, iseseme, kuruka, umuriro, gutitira n’ibindi.

Ubu burwayi ahanini buterwa n’isuku nke yo mu bwiherero, kutamenya uburyo bwo kwikorera isuku igihe urangije gukora ibikomeye nko kwihanagura uhereye inyuma uza imbere no mu mibonano mpuzabitsina.

Icyakora ntabwo UTI ifatwa nk’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko ntabwo iba iturutse ku wo mwayikoranye kuko itandurira mu matembabuzi nk’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

UTI iterwa na bacterie yitwa E. coli ikunze kuba mu kibuno ahaturuka umwanda. Bitewe n’uburyo aho hantu hegeranye cyane n’agace gasohora inkari ku bagore, iyi bacterie ishobora kwifashisha amatembabuzi ava mu mugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ikajya muri ako gace gasohora inkari.

Ubundi buryo ni ku bantu bakorera imibonano mpuzabitsina mu kibuno.

Imibare igaragaza ko nibura abantu miliyoni 150 bayirwara buri mwaka ndetse ikunze kwibasira abagore bari hejuru y’imyaka 30.

UTI ni indwara ivurwa igakira ariko itavuwe kare ishobora guteza ibibazo by’igihe kirekire birimo kwangirika impyiko, kwangirika k’uruhago, kubyara igihe kitageze ku mugore utwite cyangwa kubyara umwana ufite ibiro bike.

Iyi ndwara kandi itavuwe neza ishobora kugera mu maraso bigatera ubundi burwayi bwitwa ‘sepsis’ bushobora no kukwica butavuwe kare.

Mu bagabo ubu burwayi bushobora gutera ibisebe mu miyoboro y’inkari byakira hakaza inkovu zishobora gutuma gusohora inkari bigorana.

Bushobora kandi gufunga izo nzira cyangwa bukazigira nto byose bituma bigorana kwihagarika, ukajya uhora ubabara mu gihe cyo kwihagarika.

Wakwirinda ubu burwayi unywa amazi menshi, ugira isuku yo mu bwiherero cyane ku bantu bakoresha impapuro z’isuku (papier hygiénique), kwirinda gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro butiza umurindi iyi ndwara nka diaphragm (akantu gashyirwa mu gitsina cy’umugore mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa