skol
fortebet

Uganda: Amatora yasubitswe nyuma y’uko Abanya-Kenya bambutse bakajya gutora

Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ibikorwa by’amatora mu bice bimwe na bimwe bya Uganda byahagaritswe ny’uma y’uko Abanya-Kenya bambutse imipaka bakajya gutora mu gihugu cy’abaturanyi babo, bigateza imvururu mu baturage.

Sponsored Ad

Ku wa 6 Gicurasi 2025 ni bwo abagize Ishyaka rya National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi muri Uganda, babyukiye mu bikorwa byo gutora abayobozi baryo ku rwego rw’imidugudu, agamije no kwitegura neza amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026.

Amatora arimbanyije, amagana y’Abanya-Kenya bafite inkomoko muri Uganda bambutse umupaka na bo bakaza kugira uruhare muri ayo matora ya NRM.

Byabereye mu midugudu itandukanye yo mu bice bya Buteba bihana imbibi na Kenya, mu midugudu nka Alupe, Amagoro, Abochet na Okame.

Harimo nk’abo mu bwoko bw’Aba-Samia na Iteso bafite imiryango ifite aho ihuriye n’ibyo bihugu byombi, bikagorana kubatandukanya.

Perezida wa NRM mu Karere ka Busia, Masiga Eric na we yemeje ko ayo matora yahagaritswe bigizwemo uruhare n’abaje gutora batabyemerewe, agaragaza ko amatora bayimuriye undi munsi.

Ati “Turi gukurikirana cyane. Ubwo Abanya-Kenya bambukaga bagashaka gutora, havutse imvururu, bituma dusubika amatora.”

Mu bindi bice nka Marachi D, Sofia A, Sofia B na ho amatora yatinze aho abakandida bamwe bazanaga Abanya-Kenya ngo babatore, ariko na bwo ibibazo biza gukemurwa arasubukurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa