skol
fortebet

Ukraine yongeye gushinja u Burusiya kon gera kuyigabaho ibitero bya ’Drones’

Yanditswe: Monday 12, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025, Uburusiya bwagabye ibitero by’indege zitagira abapilote muri Ukraine bihitana abatari bacye binangiza ibikorwaremezo.

Sponsored Ad

Nk’uko abayobozi b’ingabo za Ukraine babitangaje, bavuze ko ngo ingabo z’Uburusiya zatangiye kohereza indege zigera ku 108 zitagira abapilote zakozwe na Irani ,ahagana mu ma saa 11h00 zo Ku cyumweru.

The Moscow Times, itangaza ko Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zavuze ko zarashe kimwe cya kabiri cy’izo ndege, izindi ndege zitagira abapilote 30 z’u Burusiya ziburirwa irengero kubera kubura icyerekezo.

Abategetsi ba Ukraine bavuze ko ibi bitero byangije byinshi mu turere twa Odesa, Mykolaiv, Donetsk na Zhytomyr. Abashinzwe ubutabazi bavuze ko byibuze abantu 22 aribo bakomerekeye muri ibi bitero.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Ukraine n’ibihugu bimwe by’Uburayi birimo b’Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage na Polonye byasabye Uburusiya kwemera gutanga agahenge k’iminsi 30 guhera kuri uyu wa mbere.

Ibi bihugu byaburiye Uburusiya ko ibihano biziyongera mu gihe Moscou ibirenzeho.

Kuri icyi Cyumweru mu rukerera, nibwo Perezida Putin yasabye ibiganiro na Ukraine bizabera Istanbul ku wa 15 Gicurasi 2025.

Perezida Putin yagize ati: “Ntabwo twirengagije ko muri ibi biganiro tuzumvikana ku masezerano y’agahenge mashya.”

Kuri uwo munsi kandi Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yiteze ko Moscou yiyemeza guhagarika imirwano mu minsi 30, uhereye kuri uyu wa mbere kandi yiteguye kugirana ibiganiro n’u Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa