Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko umuhanda Rutsiro-Muhanda-Kazabe uhuza Akarere ka Rutsiro n’Akarere ka Ngororero ugiye gushyirwamo kaburimbo, mu rwego rwo gukura abaturage mu bwigunge no koroshya ubuhahirane hagati y’utu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko amasoko yo gukora uyu muhanda ari kugana ku musozo ku buryo bafite icyizere ko imirimo yo kuwagura no gushyiramo kaburimbo izatangira bitarenze Mutarama 2026.
Ati “Mu bijyanye n’ibikorwaremezo abaturage bacu bashonje bahishiwe kuko nyuma y’umuhanda w’ibilometero 41 uhuza imirenge 7 ikora ku kiyaga cya Kivu uri kugana ku musozo, hagiye kubakwa n’undi muhanda w’ibilometero 53 uzaduhuza n’Akarere ka Ngororero”.
Yakomeje avuga ko “Ikigendanye n’amasoko kirarimbanyije, kiri kugera ku musozo umuhanda uzatangira mu kwezi kwa mbere umwaka utaha. Aka kanya ntabwo nahita mvuga ngo uzatwara angahe, gusa mu minsi mike muraza kumenya amakuru yimbitse”.
Ni umuhanda abaturage bo mu mirenge ya Gihango, Manihira na Rusebeya yo mu Karere ka Rutsiro by’umwihariko abahinzi b’icyayi bari banyotewe cyane kuko uje kubakiza ibihombo baterwaga no kuba uyu mahanda udakoze.
Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi b’Icyayi ba Rutsiro, RUTEGROC, Nzamwita Aloys yavuze ko uyu muhanda urimo ibinogo, unanyerera cyane mu gihe cy’imvura, ibituma imodoka zitwaye icyayi hari ubwo ziheramo icyayi kikagera ku ruganda cyapfuye.
Ati "Ku mwaka twamenaga nk’icyayi gifite agaciro k’arenga ibihumbi 800 Frw kubera ko cyatinze kugera ku ruganda kikahagera cyababutse".
Nzamwita yavuze ko uretse icyayi gipfira mu nzira, uyu muhanda wangiza imodoka za koperative ku buryo nta modoka ishobora gukora ibyumweru bibiri itagiye mu igarage. Ibi ngo bituma buri mwaka bishyura miliyoni 15 Frw zo gukoresha imodoka.
Ati "Turishimye cyane, tunashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu, by’umwihariko nyakubahwa Perezida wa Repubulika wadutekerejeho akaba agiye kudukorera umuhanda uduhuza n’Akarere ka Ngororero. Bizaturinda ibihombo twaterwaga n’icyayi cyangirikiraga mu nzira, bizagabanya amafaranga twishyura yo gukoresha imodoka zapfuye, bizanadufasha kuzigama amavuta kuko buriya iyo imodoka iri kugenda mu muhanda mubi ikoresha amavuta menshi”.
Imirenge uyu muhanda unyuramo yaba Gihango, Manihira na Rusebeya yo mu Karere ka Rutsiro na Muhanda na Gatumba yo mu Karere ka Ngororero ikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Mu byo uyu muhanda witezweho harimo no korohereza ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugeza umusaruro ku masoko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *