Umujyi wa Kigali Ugiye gutangira umushinga wo kubaka uruganda rusukura amazi yanduye
Yanditswe: Wednesday 14, May 2025

Inama yahuje Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’ubw’Ikigo cy’Igihugu cy’Isuku n’Isukura (WASAC) bwaganiriye n’abahagarariye inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa mu mushinga wo kubaka ku Giticyinyoni uruganda rutunganya amazi yanduye (Kigali Central Sewerage System), hanzurwa ko uyu mushinga uzatangira kubakwa mu kwezi kwa Kamena 2025.
Inzego zitandukanye zaganiriye kuri uyu mushinga kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, ku biro by’Umujyi wa Kigali.
Hazubakwa imiyoboro ireshya n’ibirometero 92 mu Mirenge ya Nyarugenge, Gitega na Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Umujyi wa Kigali ubinyujije ku rubuga rwa X, wagize uti: “Imirimo yo kubaka uru ruganda iteganyijwe gutangira muri Kamena uyu mwaka. Uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya m³ 12 000 z’amazi yanduye ku munsi.
Ku ikubitiro, iyi miyoboro izaba ifite ubushobozi bwo gutwara amazi yanduye aturutse mu ngo zirenga 208 000.”
Biteganyijwe ko uyu mushinga wo kubaka Kigali Central Sewage System uzatwara miliyoni 96 z’ama euro, ni ukuvuga miliyari hafi 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umushinga uzashyirwa mu bikorwa na WASAC, mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, yari imaze kwishyura abagera kuri 62% bafite ibikorwa ahagiye kubakwa uruganda rutunganya amazi yanduye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko abantu basaga ibihumbi 500 bapfa bazize indwara ziterwa n’umwanda, ukomoka ku mazi yanduye.
Ni igisobanuro cy’uko amazi yanduye arimo; aturuka mu bwogero, mu bwiherero, mu bikoni n’ahandi, iyo adakusanyirijwe hamwe ngo atunganywe yongere gukoreshwa, ahinduka ikibazo ku bidukikije n’ubuzima bwa muntu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *