Umukire utunze imodoka 25, ibibanza, inzu zirimo etaji yafatiwe ikindi cyemezo
Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko umugabo witwa Niyitegeka Eliezer ufite imitungo ifatika muri Kigali akurikiranwa afunzwe by’agateganyo aho gukurikiranwa adafunzwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rushingiye ku bimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragaje busanga Eliezer Niyitegeka utunze imodoka zirenga 25, ibibanza, n’inzu zirimo etaji agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo, kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha aregwa.
Niyitegeka aregwa icyaha cyo kunyereza imisoro, icyaha cy’iyezandonke, icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’ibindi.
Urukiko rwategetse ko imitungo ye yose ifatirwa kuko ifitanye isano n’ibyaha akekwaho.
Umwanzuro w’urukiko uvuga ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, rugategeka ko Eliezer afatwa agakurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Eliezer Niyitegeka wari uzwi muri Nyanza ayoboye koperative yitwa United Driving School i Nyanza yarezwe ibyaha bishingiye mu gusoresha imodoka na moto zabaga zigiye gukora ibizami, maze ayo mafaranga akayajyana mu nyungu ze.
Eliezer Niyitegeka yaraketswe RIB imuta muri yombi ikora dosiye iyishyikiriza Ubushinjacyaha, nabwo buyiregera urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza busaba ko uyu mugabo akurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Ubushinjacyaha buvuga ko Eliezer yasoresheje ikibuga cya leta cyakorerwagaho ibizamini kuri site ya Nyanza iherereye kuri sitade ya Nyanza, aho buri modoka na moto byabaga bigiye gukoresha ibizamini buri kinyabiziga cyasabwaga amafaranga ibihumbi icumi (10,000Frw).
Ariya mafaranga arenga miliyoni 300Frw bikekwa ko Eliezer yayanyereje aho yayakuyemo imitungo itandukanye irimo imodoka zirenga 25, ibibanza, inzu n’igorofa n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwanemezaga ko Eliezer yiyitiriraga ubuyobozi agasoresha ubutaka bwa leta.
Eliezer Niyitegeka yaburanye ahakana ibyo aregwa byose, avuga ko ibyo atunze yabikoreye ndetse yatowe n’abantu bigishaga imodoka aho yari umuyobozi w’iseta (site manager).
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwari rwafashe icyemezo ko uyu mugabo w’umukire akurikiranwa adafunzwe, ndetse rutegeka ko n’imitungo ye yose ireka gufatirwa.
Gusa Ubushinjacyaha bwahise bujurira kiriya cyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye kitarashyirwa mu bikorwa, bivuze ko Eliezer Niyitegeka afarafatwa kugeza ubu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *