skol
fortebet

Umuti mushya wa malaria ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda hose

Yanditswe: Saturday 26, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko umuti mushya wo kuvura malaria ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda hose, ukazajya uhabwa abantu bayirwaye by’umwihariko ufite iy’igikatu wananiwe no kuvurwa n’uwari usanzwe wa Coartem.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe ku wa 25 Mata 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria ku Isi hose no mu Rwanda, ku rwego rw’igihugu wabereye I Ndera mu karere ka Gasabo.

RBC igaragaza ko ubwandu bushya bwa Malaria buri kuzamuka umunsi ku munsi mu Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugaragaramo abarwayi benshi.

Iyo miti igiye kwitabazwa ni izwi nka ‘dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na Pilamax, ikaba imwe mu yemewe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS mu kuvura malaria.

Umuyobozi Mukuru w’Agashami gashinzwe kurwanya malaria mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Aimable Mbituyumuremyi, yavuze ko guhera ku wa 25 Mata 2025, uyu muti uzatangira gukoreshwa mu gihugu hose.

Ati “Ni imiti y’ubwoko bubiri igiye kunganira iyari isanzwe ya Coartem imaze imyaka icumi, ariko ntabwo ije gukuraho isanzwe, ahubwo iyi ije kuyunganira, kuko uzajya uza tukamuha isanzwe nyuma y’iminsi itatu agakomeza kugaragaza ibimenyetso ni we tuzajya dushyira kuri iyi ibiri mishya kugira ngo abashe gukira.”

Yakomeje agira ati “Ingamba twatangije uyu munsi ku mugaragaro ni uburyo bwagutse bwo kuyigeze mu gihugu, mu turere twose uko ari 30, tukagira tumwe runaka duhabwa umuti umwe mu gihe cy’amezi 12, nyuma yayo tugashyiraho undi wa kabiri.”

Avuga ko umwaka wa gatatu bazahita bazana undi muti wa gatatu kugira ngo birinde ko ubwoko bumwe bwamara igihe kirekire buhura na twa dukoko dutera malaria kuko ari byo bituma tumenyera umuti bigatuma tuwugiraho ubugahangarwa.

Uretse imiti mishya, u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kurwanya Malaria nko gutera imiti yica imibu mu nzu, gutanga inzitiramibu, ubukangurambaga bwibutsa abaturage uruhare rwabo mu kuyihashya n’izindi.


Ibinini bya dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP ni bimwe mu bigiye kwifashishwa mu kurwanya malaria mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa