skol
fortebet

Umwami Mswati III Wa Eswatini yageze mu Rwanda mu myambaro yihariye(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 24, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwami wa eSwatini, Mswati III yageze mu Rwanda aho aje kwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iteganyijwe ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, igiye kuba nyuma y’izindi z’amahuriro atandukanye agize Commonwealth zimaze iminsi ziba.

Sponsored Ad

Iyi nama igiye kuba nyuma y’ayandi mahuriro yayibanjirije arimo n’inama y’ihuriro rya mbere ari ryo ry’urubyiruko rugize uyu muryango ari nayo yabimburiye andi mahuriro yabayeho.

Yakurikiwe ihuriro ry’abagore ryanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’abandi batandukanye bahagarariye imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byabo.

Mu zindi nama z’amahuriro zabaye harimo iy’iry’Ubucuruzi ry’abagize Commonwealth ryatangijwe kuwa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ndetse n’ihuriro rigamije kwiga ku iterambere ry’abaturage ryabereye muri M Hotel.

Biteganyijwe ko ayo mahuriro yose yabaye agomba gufata imyanzuro itandukanye bikazagezwa ku nama y’Abakuru b’Ibihugu itangira kuri uyu wa 25 Kamena 2022.

Umwami Mswati III ni umwe mu bitabiriye iyi nama aho yatunguye benshi ubwo yageraga mu Rwanda mu myambarire ya gakondo.

Uyu mwami kandi yaje aherekejwe n’umwe mu bagore be ndetse n’irindi tsinda ry’abantu bazanye.

Ubwo bageraga ku kibuga k’indege bahise bakirwa ndetse bagezwa n’aho bagomba gucumbikirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa