skol
fortebet

Urukiko rwa Loni rwateye utwatsi ikirego cya Sudani kirega UAE jenoside

Yanditswe: Tuesday 06, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye ruzwi nk’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwanze ikirego cya Sudani ishinja Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kurenga ku Masezerano abuza Jenoside, aho bivugwa ko yaba yarahaye intwaro ndetse akanatera inkunga ingabo za Rapid Support Forces (RSF) mu ntambara ikomeje kuba muri Sudani.

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko amakimbirane yahitanye ibihumbi icumi, akura mu byabo miliyoni 12,6, kandi ateza inzara mu bice byinshi by’igihugu.

Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku Isi rivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 25 – kimwe cya kabiri cy’abatuye Sudani – bugarijwe n’inzara ikabije nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera(ICJ) ku ikirego cya Sudani bemeje ko badafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

Sudani yo ivuga ko intwaro UAE iha abarwayi ba RSF zinakoreshwa mu byaha bya jenoside n’ibyibasira inyokomuntu bityo iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati nacyo gikwiye kubiryozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa