USA: Hafi 50% by’urubyiruko bagira ibibazo byo mu mutwe baterwa n’imbuga nkoranyambaga
Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafi kimwe cya kabiri cy’ingimbi n’abangavu bavuga ko imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo bwo mu mutwe.
Ingaruka z’imbuga nkoranyambaga ku buzima bwo mu mutwe n’imibereho myiza y’urubyiruko ni ingingo ihangayikishije benshi muri iki gihugu barimo ababyeyi, abarimu, abahanga mu by’ubuzima ndetse n’igihugu muri rusange.
Byemezwa kandi n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Pew Research muri Nzeri na Ukwakira 2024 bwakorewe ku ngimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 13 na 17 ndetse n’ababyeyi babo bagera ku 1391.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko 48% by’abasubije bavuze ko imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu babo bitewe n’imyaka barimo, imibare yazamutseho 16% kuko mu 2022 byari kuri 32%. Ni mu gihe 11% bo bavuze ko ari nziza.
Ni mu gihe 14% gusa by’ingimbi n’abangavu bavuga ko imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka mbi zirengeje urugero aho uwo mubare wazamutseho 5% kuko mu 2022 wari ku 9%.
Nubwo bimeze bityo ariko abakiri bato muri Amerika baracyakoresha izi mbuga.
Ingimbi n’abangavu bangana na 45% bavuze ko bamara igihe kirekire ku mbuga nkoranyambaga aho bavuye kuri 36% mu 2022.
Ni mu gihe 44% babajijwe bavuze ko bagabanyije igihe bamaraga ku mbuga nkoranyambaga na telefone zabo.
Mu bavuze ko bagabanyije uko bazikoresha 48% ni abakowa mu gihe abahungu ari 40%.
Ubuzima bwo mu mutwe muri rusange mu rubyiruko ni ikibazo gihangayikishije aho 89% by’ababyeyi na 77% by’ingimbi n’abangavu bavuze ko bahangayikishijwe cyane n’iki kibazo.
Gusa ntabwo buri gihe imbuga nkoranyambaga ari mbi burundu kuko hafi batandatu mu bangavu 10 bavuze ko imbuga nkoranyambaga zibaha umwanya wo kwerekana uruhande rwabo mu guhanga udushya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *