skol
fortebet

USA: Umugabo yarasiye abantu mu ruhame babiri barapfa abandi barakomereka

Yanditswe: Sunday 05, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri Leta Leta Philadelphia umugabo umeze nk’umwiyahuzi yarasiye abantu mu ruhame babiri barapfa andi bagera kuri 20 barakomereka.

Sponsored Ad

Iki gikorwa cy’ubwiyahuzi cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru 5 Gicurasi 2022muri Leta Philadelphia umugabo yarasiye mu ruhame babiri bahasiga ubuzima abandi basaga 20 barakomereka ndetse bari kwitabwaho.

Abashinzwe ubutabazi baraye mu kazi ko kujyana abakomeretse kwa muganga.

Polisi yo muri Philadelphia yatangaje ko byabereye aho imihanda ibiri yitwa Third and South streets ihurira.

Barindwi mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro byitiriwe uwabaye Perezida wa gatatu w’Amerika witwa Thomas Jefferson.

Umuvugizi w’ibyo bitaro yavuze ko bariya barwayi bakigezwa kwa muganga umwe yahise apfa.

Ibi bibaye nyuma y’ibindi bikorwa by’ubwicanyi bimaze iminsi bibera muri Leta zunze ubumwe za Amerika bigahitana benshi abandi bagakomereka.

Ibitekerezo

  • Mpora numva abantu benshi bamaranira kwimukira muri USA ariko nkibaza nti baba bazi ibiberayo?
    Ikimasa kirimo amarira kirutwa n’imboga uririye mu mahoro.
    Nta kiruta ku ivuko ryawe igihe wahaboneye bike birimo amahoro. Gusa USA ikeneye gufata umwanya igatekereza ku mutekano w’inzirakarengane ziraswa buri gihe kandi ihora ishaka umutekano hanze yayo, ibihano bya hato na hato, bi kuburira abaturage bayo ngo ntibajye aha n’aha. Ikwiye gushaka home security, otherwise nayo iragayitse pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa