Uyobora Ibiro bya Zelensky yasabye u Burusiya kwigira k’u Rwanda na RDC
Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Ukraine, Andriy Yermak, yasabye u Burusiya kwigira ku masezerano u Rwanda ruherutse kugirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu kurangiza intambara imaze igihe iyogoza igihugu cye
Ku wa 25 Mata 2025 nibwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, bashyize umukono kuri aya masezerano yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni amasezerano ibi bihugu bitatu bigaragaza ko agiye kuba intangiriro yo gukemura impamvu muzi z’umutekano muke, agire uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere, binyuze mu mishinga itandukanye ihuriweho.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yagaragaje ko amasezerano agena aya mahame agizwe n’ingingo nyamakuru esheshatu zirimo iy’ubusugire n’ubwigenge, umutekano, ubufatanye mu bukungu, gucyura impunzi, MONUSCO n’ingabo z’akarere n’amasezerano y’amahoro.
Nyuma y’iminsi mike aya masezerano ashyizweho umukono, Ukraine yagaragaje ko ashobora kwifashishwa nk’urugero mu kurangiza intambara imaze kuyogoza iki gihugu.
Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida muri Ukraine, Andriy Yermak, yashimiye Amerika yagize uruhare mu kugira ngo aya masezerano abeho.
Ati “Twishimiye umusaruro w’ingenzi wagezweho mu kugarura Amahoro ku Mugabane wa Afurika, bikeshwa ubuhuza bwa Amerika. Ku wa 25 Mata 2025 i Washington hasinywe amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC, aharura inzira iganisha ku gukemura amakimbirane amaze igihe mu Karere k’ibiyaga bigari.”
Muri ubu butumwa Andriy Yermak, yatambukije kuri Telegram mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko u Burusiya bukwiriye gufatira urugero ku byakozwe n’u Rwanda na RDC mu kurangiza intambara yo muri Ukraine.
Ati “U Burusiya bushobora gukurikiza uru rugero, bugahagarika ibikorwa by’iterabwoba ku baturage b’abasivile ba Ukraine, ndetse bukemera agahenge kuzuye kandi kadafite amananiza nk’intambwe ya mbere iganisha ku kurangiza intambara muri Ukraine.”
Nubwo Andriy Yermak avuga ko aya masezerano akwiriye kubera u Burusiya urugero, ni kenshi u Rwanda rwagiye rugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gitandukanye n’intambara iri kuba muri Ukraine.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, aherutse kuvuga ko “Ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC ntaho gihuriye n’intambara yo muri Ukraine. Kugerageza kubigereranya bigamije inyungu za politiki, kandi bigoreka ibibazo nyakuri.”
Yermak atangaje ibi mu gihe imyaka itatu ishize Ukraine iri mu ntambara iyihanganishije n’u Burusiya. Ukraine imaze gupfusha abasirikare barenga ibihumbi 46, yaguyemo kandi abasivile barenga ibihumbi 12.
Kugeza ubu kandi u Burusiya bumaze kwigarurira ubutaka bwa Ukraine bugera kuri 20%.
Kuva Donald Trump yajya ku butegetsi yageragaje kurangiza iyi ntambara, gusa biracyagoranye kuko hari byinshi u Burusiya butarumvikanaho na Ukraine, ndetse impande zombi ziracyakomeje imirwano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *