skol
fortebet

VIDEO: Umubyeyi wa Umuringa Lilliane yasobanuye uko Umukobwa we yaciye Amarenga yo Kwitaba Imana ntibabimenya

Yanditswe: Monday 17, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2022 nibwa Umuringa Lilliane yasezeweho bwa nyuma n’inshuti , Ababyeyi ndetse n’abavandimwe, umuhango wabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Sponsored Ad

REBA UMUHANGO WO GUSEZERA BWANYUMA KURI UMURINGA LILLIANE

Ni umuhango wavugiwemo ibyaranze Nyakwigendera, ndetse ubwo ababyeyi be bafataga ijambo, basobanuye uko Umuringa yaciye amarenga yo Kwitaba Imana ariko ntibabimenya.

Papa we Umubyara yagize ati" Nkuko babivuze, Umuringa twasangiye Noheli, nuko agiye gusubira i Kigali kuko yarafite akazi mu gitondo, arangije ajya mu cyumba agarutse, anzanira Shokora (Chocolate), ati Papa,akira Impano y’Umunsi mukuru, nange ndamusubiza nti, Ariko Muri (Umuringa) uzamenya ryari ko nakuze ntakirya ama bombo y’abana ?, Umuringa akomeza kumpata ati Urayirya pe, simva aha utayiriye."

Papa wa Umuringa ubwo yavugaga k’Umukobwa we witabye Imana

Akomeza avuga ko kubera yanze kwibabariza umwana yaje kwemera kuyifata. ati" Ndebye ukuntu ari kuyimpa kandi ampatiriza, naje kuyemera, nti mpereza ndaza kuba nyirya nyuma, Muringa aranga, ati sinshobora kuva hano utayiriye, nti yampaye inka, nti ese urampa impano ukantegeka nuko ndi buyikoreshe?(Atebya), Muringa ati ni itegeko (Atebya), ntio ngaho fungura nyirye, nuko Muringa arayifungura arampereza ndarya."

Umuringa Lilliane witabye Imana
Papa we avuga ko uwo ariwe munsi wa nyuma yabonye umukobwa we ari muzima kuko yongeye kumubona yashizemo umwuka,ndetse akanemeza ko bitewe nibyo yamukoreye ubwo baherukanaga yasaga nuca amarenga ko batazongera kubonana.

Ati" rero bamaze kumbwira ko Umuringa yasinziriye nibwo natekereje ko burya umwana wange yansezeraga ariko simbimenye, kuko kuva uwo munsi ampa Shokora nibwo muheruka ari muzima, nongeye kumubona yashizemo umwuka."

Umuringa yitabye Imana akiri Muto bigaragara
Umuringa Liliane yitabye Imana mu rukerera rwo kuwa 10 Mutarama 2022, akaba yarasezeweho bwa nyuma kuwa 16 Mutarama 2022.

REBA UMUHANGO WO GUSEZERA BWANYUMA KURI UMURINGA LILLIANE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa