skol
fortebet

Volkswagen yavuze uburyo Perezida Kagame yakemuye ikibazo cya lisansi yanduye akicyumva

Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Uruganda rwa Volkswagen muri Afurika, Martina Biene, yatangaje ko nyuma y’umwaka umwe Perezida Kagame amenyeshejwe ikibazo cya lisansi yanduye yari mu Rwanda, cyahise gikemurwa ku buryo ubu uru ruganda rwiteguye kwinjiza ubwoko bushya ku isoko ry’u Rwanda.

Sponsored Ad

Mu minsi ya mbere y’uruganda rwa VW, rwahuye n’ibibazo bishingiye ku buziranenge bwa lisansi ikoreshwa mu Rwanda byatumye imodoka za Teramont rwari rufite i Kigali zigira ibibazo bya moteri.

Ibipimo bya lisansi bigenwa n’amahame y’Umuryango w’Ubumwe w’u Burayi yo kurwanya ihumanywa ry’ikirere. Biri mu byiciro birimo Euro 1, Euro 2, Euro 3, Euro 4, Euro 5 na Euro 6.

EU4 yamuritswe muri Mutarama 2005 itangira gukoreshwa ku modoka zose nshya muri Mutarama 2006. Ituma imyuka ihumanya ikirere igabanuka, aho ibipimo bigaragaza ko kuri kilometero imwe, imodoka ikoresha EU4 yohereza mu kirere garama imwe ya Monoxyde de carbone, mu gihe umwuka wa hydrocarbure wo uba ungana na 0,10g kuri kilometero naho Oxydes d’azote ikohereza 0.08g kuri kilometero.

Ugereranyije na EU3, yo yohereza mu kirere Oxydes d’azote ingana na 2,0g/km naho Monoxyde de carbone ni 2,3 g/km byumvikane neza ko yo ihumanya cyane kurusha. Ibi bipimo bigenda bitandukana ku modoka ikoresha lisansi na mazutu.

Impinduka zifuzwa ni uko lisansi ikoreshwa hirya no hino ku Isi, yava ku gipimo EU2 ikagera kuri EU6. Ibyo bivuze ko monoxyde de carbone izaba igabanyutse ku kigero cya 54%, oxydes d’azote ku kigero cya 74%, Dioxyde de soufre yabonekaga muri lisansi igabanuke ku kigero cya 98% kandi noneho iyo lisansi igire uburambe ku kigero cya 100%.

Gukoresha lisansi ya E6, bizatuma ibinyabiziga bibasha gukoresha lisansi nke ku kigero cya 38% bw’iyo bikoresha ubu.

Ubusanzwe u Rwanda rwakoreshaga Euro 3 ariko ubu rwarahinduye rukoresha Euro 4.


Umuyobozi w’Uruganda rwa Volkswagen muri Afurika, Martina Biene, yavuze ko u Rwanda rwakemuye ikibazo cya lisansi yanduye

Martina yavuze ko Ghana n’u Rwanda byari bifite E3 ariko kubera ibiganiro byabayeho na Guverinoma, “byose byageze kuri E4 kuko E3 iragoye kuyikoresha kuri moteri zimwe na zimwe”.

Muri Kamena 2023, abayobozi ba Volkswagen bahuye na Perezida Kagame, bamugezaho ikibazo cy’uko mu Rwanda hari lisansi idafite ubuziranenge, abasubiza ko icyo kibazo atari akizi.

Martina ati “Hari umugore ukora mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere wari wicaye aho aramubwira ati iki kibazo mugikemure. Undi ati yego, turabikora. Hanyuma, nyuma y’umwaka n’igice, u Rwanda rwakemuye ikibazo cya lisansi. Mu ntangiriro za 2024, u Rwanda rwatangiye kugira ububiko bwa E4.”

Martina yavuze ko mu Rwanda byoroshye kuko icyo bisaba ari uko abageza lisansi mu gihugu bazana iri ku bipimo byemejwe, ikibazo kikaba gikemutse burundu.

Ati “Ubusanzwe lisansi nziza irahenze iyo uyiguze [ …] ubu mu Rwanda kuva twabona E4, izi moto nyinshi mubona mu muhanda, ntabwo ari zose ariko inyinshi ziri gukoresha E4, umuntu akavuga ati yego ndishyura menshi ariko iramara igihe kinini kurusha iyari isanzwe.”

“Ibyo biduhereza amahirwe yo kuba twazana mu Rwanda imodoka za Teramount, Tiguan na Tuareg, Rero hari inyungu nyinshi kubera iyi lisansi.”

Mu bihugu 54 bya Afurika, 41 nibyo bifite amabwiriza ngenderwaho ajyanye n’ubuziranenge bwa lisansi.

Mu 2024, imodoka nshya zacurujwe muri Afurika zirenga miliyoni 1,2. U Rwanda ni igihugu cya kane Volkswagen iteranyirizamo imodoka nyuma ya Kenya, Afurika y’Epfo na Ghana.

Lisansi ya Euro 4 Martina yavugaga ikoreshwa mu Rwanda, iboneka kuri Station zimwe na zimwe, ku giciro gitandukanye n’isanzwe. Hari Station umuntu ageraho agasanga bacuruza lisansi yitwa MOGAS95 cyangwa PMS 95. Mu gihe litiro yayo igura 1990 Frw, isanzwe iri kugura 1633 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa