skol
fortebet

Amwe mumateka ya Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru

Yanditswe: Tuesday 27, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umwana wavutse nta burenganzira ku gihugu cye, akazizwa uko yavutse, akameneshwa, akaba mu buzima bushaririye mu nkambi, ubu ni we uhanzwe amaso mu iterambere ry’icyo gihugu yahejwemo hafi imyaka 40.

Sponsored Ad

Umwana wavutse nta burenganzira ku gihugu cye afite, akazizwa uko yavutse, se n’abavandimwe be bakicwa, akameneshwa, akaba mu buzima bushaririye mu nkambi, ubu ni we uhanzwe amaso mu iterambere ry’icyo gihugu yahejwemo hafi imyaka 40.

Ni inkuru ya Manzi Ngarambe Willy, umaze iminsi 112 agizwe Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko.

Agaruka ku bihe bye by’umwana mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Manzi yavuze uburyo bagwiriwe n’ishyano ubwo Jenoside yahagarikwaga mu Rwanda, igakomereza muri Congo bigizwemo uruhare n’Interahamwe n’ingabo za Habyarimana zari zimaze gutsindwa.

Akomoka mu bice bya Numbi muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yagaragaje uburyo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi n’Abanyamulenge bagatoranywamo mu yandi moko menshi bakicwa.

Ni ikibazo gifite umuzi mu 1960 ubwo RDC yabonaga ubwigenge ndetse buri Munye-Congo wese wisanze ku butaka bwa RDC agomba ubwenegihugu nk’uko itegeko nshinga ryabigaragazaga.

Nubwo hakiriwe abandi bakomotse mu bindi bihugu nk’Abahunde, Aba-Nande n’abandi, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje gufatwa nk’abanyamahanga, baricwa, bagirirwa nabi.

Byabaye bibi cyane ubwo Habyarimana yajyaga ku butegetsi mu Rwanda yivanga mu bibazo bya Congo afasha gushinga umutwe witwaje intwaro w’Abahutu maze ufatanya n’umutwe wa Mai Mai n’indi mu kwica Abatutsi.

Byageze mu 1982 bamburwa ubwenegihugu, hemezwa ko nta muntu uvuga Ikinyarwanda ugomba kubuhabwa, Manzi wavutse mu 1985, asanga ababyeyi be nta burenganzira bafite ku gihugu na we yisanga mu bandi.

Byabaye bibi cyane mu 1994 ubwo Interahamwe n’ingabo za Habyarimana zahungiraga mu Burasirazuba bwa Congo, maze si ukwica Abanye-Congo karahava.

Ati “Hano hari ahantu hitwaga Mugunga ni ho Interahamwe zabaga. Niba uzi ahantu muri Bibiliya bitaga i Nyabihanga aho bacaga imitwe y’abantu ni ko byari bimeze i Mugunga. Aho ni ho hari umuhanda, kuhanyura ibyago byinshi kwari ugupfa kurusha kurokoka. Haguye abantu benshi cyane.”

Manzi Ngarambe Willy uri mu bayoboye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yagaragaje ko impinduka nziza z’ubuyobozi bwabo butavangura zatangiye kugaragara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa