Yarwaniye FARDC ari Umunyarwanda, M23 iteye afungwa nk’umugambanyi
Yanditswe: Thursday 01, May 2025

Murame Jean de Dieu yavukiye mu Rwanda, aruvamo ahunze mu 1994 ubwo yari afite imyaka 17, yerekeza muri RDC mu Mujyi wa Bukavu, ariko mu 1996 yerekeje mu Mujyi wa Lubumbashi ari naho yaje kwinjirira mu gisirikare cy’icyo gihugu.
Nyuma yo kwinjira mu gisirikare cya FARDC, Murame yatangiye kurwana intambara zitandukanye zirimo izo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yakomezaga guteza umutekano muke mu gihugu.
Murame uzwi nka Capt Bitumba yagiye azamurwa mu mapeti ndetse agahabwa n’inshingano zitandukanye mu ngabo z’icyo gihugu, mu 2013 ahabwa ipeti rya Captain.
Ubwo M23 yongeraga kubura imirwano, Murame yari i Minembwe ariko mu 2023 bahamagazwa na Leta mu rwego rwo kujya gutanga umusanzu ku ngabo zari zisumbirijwe.
Kuri urwo rugamba ingabo za M23 zakunze gukozanyaho n’izari ziyobowe na Capt. Murame mu bice bitandukanye kugeza ubwo zizitsimbuye ku kirombe cya Rubaya zacunganga.
Ubwo umutwe wakuraga ingabo za Murame kuri Rubaya, nibwo na we yatangiye guhura n’ibibazo kuko yavugaga Ikinyarwanda, hatangiye gutekerezwa ko yakoranye na M23 akitsindisha urugamba.
Ati “Bahise bampamagara i Goma nk’ugiye gufata ibikoresho byo gushyira abasirikare ku rugamba, ariko mpageze bahita bamfunga. FARDC yamfashe nk’icyitso, bambaza impamvu nataye Rubaya, batitaye za raporo nari nanditse baravuga ngo kuko uvuga Ikinyarwanda ubwo wakoranye na M23 ariko mu by’ukuri ntabwo nari nakoranye nayo.”
Ni umwe mu mfungwa zari zifungiwe muri gereza ya Munzenze zafunguwe nyuma y’uko M23 ihafashe.
Yemeza ko ibyo byatumye afunguka amaso yongera gutekereza ku gutaha mu Rwanda nk’igihugu avukamo nubwo yari yarakivuyemo afite imyaka 17.
Capt Murame yagaragaje ko ingabo za FDLR n’iza FARDC udashobora kuzitandukanya bitewe n’uko usanga ari zo ziri ku ruhembe mu rugamba.
Ati “N’ubu kugira ngo FDLR uzayitandukanye n’umusirikare wa FARDC biragoye kuko ni umwambaro umwe, barakorana rwose n’amahanga ndumva abizi. N’umwana muto arabizi ko bikorana, ruriya rugamba rw’i Goma kuba uriya mujyi waratinze gufatwa ni urukuta rwa FDLR rwari ruri aho. M23 ikimara kurubomora nibwo Goma yahise ifatwa.”
Nk’umusirikare wa FARDC yagaragaje ko impamvu usanga abasirikare b’icyo gihugu batitanga ku rugamba ari uko batitabwaho ndetse bakanahabwa umushahara w’intica ntikize.
Murame yerekanye ko abacanshuro n’Ingabo za SADC bari muri RDC bafatanyaga na FDLR, Wazalendo na FARDC ku rugamba aho babaga bafite intwaro ziremereye z’umusada zafashaga mu guhangana n’umwanzi nubwo bitabujije M23 kubatsinda.
Yavuze ko M23 iri kurwana ifite impamvu yumvikana yo guharanira uburenganzira bwabo bwirengagijwe ari nayo mpamvu yakomezaga gutsinda.
Yashimangiye ko kuva batangira kurwana na yo nta musirikare w’u Rwanda yigeze abona cyangwa ngo abe yafatwa matekwa ku rugamba, ibyerekana ko ari abanye-Congo ubwabo barambiwe akarengane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *