skol
fortebet

Trump yishimiye Putin wavuze ko yiyumvamo Joe Biden kumurusha

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Trump yavuze ku magambo aherutse gutangazwa na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, ko yiyumvamo Joe Biden kurusha Trump kuko Biden afite uburambe kandi byoroshye kumenya ibyo atekereza. Trump yavuze ko ayo magambo ari meza cyane kuri we.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu ubwo yari muri Leta ya South Carolina mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yabwiye abamushyigikiye ati “Perezida Putin w’u Burusiya yarankeje mu by’ukuri.”

“Yaravuze ati yahitamo kugira Joe Biden nka Perezida kurusha Trump. Ibyo ni byiza…kandi mu by’ukuri, yagombaga kuvuga atyo.”

Aya magambo ya Trump asubiza ayo Putin aherutse gutangaza mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavuze ko asanga Biden azongera gutorerwa kuyobora Amerika kuko ngo ari amahitamo meza mu nyungu z’u Burusiya, anashimangira ko azakorana n’umuyobozi uwo ariwe wese wa Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa