skol

Abantu 8 bapfuye, 28 baravunika ubwo barwaniraga ibyo kurya muri Zambia

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Werurwe 2017, mu gihugu cya Zambia abantu umunani bapfuye abandi bagera kuri 28 baravunika ubwo habaga umubyigano barwaniraga kwakira ibyo kurya.
Muri iyi minsi muri Zambia haravugwa inzara ikabije aho bamwe mu baturage barigufashwa na leta bahabwa ibyo kurya.
Abagera ku 35 000 bari bateraniye mu gace ka Olympic Youth Development Center bategereje guhabwa ibyo kurya. Ibi byo kurya byari byazanwe n’itsinda ryitwa Lesedi Seven, bari bafite (…)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Werurwe 2017, mu gihugu cya Zambia abantu umunani bapfuye abandi bagera kuri 28 baravunika ubwo habaga umubyigano barwaniraga kwakira ibyo kurya.

Muri iyi minsi muri Zambia haravugwa inzara ikabije aho bamwe mu baturage barigufashwa na leta bahabwa ibyo kurya.

Abagera ku 35 000 bari bateraniye mu gace ka Olympic Youth Development Center bategereje guhabwa ibyo kurya. Ibi byo kurya byari byazanwe n’itsinda ryitwa Lesedi Seven, bari bafite intego y’uko abaturage baza gusenga nyuma y’aho bagahabwa ibyo kurya bajyana mu rugo.

Esther Katongo, Umuvugizi wa Police mu gace ka Olympic Youth Development Center ari naho ibi byose byabereye yatangaje ko abapfuye bahise bajyanwa mu buruhukiro mu bitaro byo muri Lusaka.

Ikinyamakuru DailyZambia cyanditse ko abapfuye ari abagore batandatu, umugabo umwe ndetse n’umusore w’ingimbi.

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo iri dini ryitwa Church of Christ ryatanze itangazo rihamagarira abaturage kwitabira amasengesho. Muri iryo tangazo babwiwe ko bazanahabwa ibyo kurya isengesho risoje.

Imibare igaragaza abagera ku 35 000 aribo bitabiriye aya masengesho bategereje guhabwa ibyo kurya. Abantu 1000 nibo bari bateguwe ngo basaranganye abo baturage bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa