Abanyeshuri bose guhera ku bana b’imyaka 6 mu bushinwa bagiye kujya bigishwa ubwenge buhangano
Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

Ministeri y’uburezi mu gihugu cy’ubushinwa yamaze gutangazako guhera tariki ya 1 Nzeri uyu mwaka w’i2025, abanyeshuri bose guhera ku bana b’imyaka 6 biga mu kiburamwaka kugera ku bana bafite imyaka 18 bazajya bigishwa amasomo y’ubwenge buhangano Artificial Intelligence (AI).
Buri shuri rizajya riba ritegetswe kwigisha bene aya masomo nibura igihe gihwanye n’amasaaha 8 mu mwaka, abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza bo bakazajya bigishwa aya masomo binyuze mu buryo buboroheye kugirango babashe kuyumva, byaba ari udukino tw’abana ndetse n’ubundi buryo butandukanye bwose bushobora kwifashishwa ariko bakabasha kwiga ndetse bakamenya aya masomo nta birantega bahuye nayo.
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo bakaba bazajya binjira mu masomo y’ubwenge buhangano mu buryo bwimbitse aho bazajya biga amasomo arimo : Coding, Robotics, n’ibindi byinshi. Ministiri ushinzwe uburezi mu bushinwa , Huai Jinpeng, avugako iki cyemezo kije mu mujyo w’iterambere ubushinwa bushaka, uyu muyobozi avugako ubushinwa bushaka kuba igicumbi cy’ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku isi ndetse uburyo aya masomo azatangwamo bizaba ari uburyo buzorohera abakiri bato kubasha kwisanga ndetse no gukunda birushijeho aya masomo y’ubwenge buhangano.
Ubuzima bw’abatuye isi kuri uyu munsi bwarahindutse ku kigero cyo hejuru biturutse ku kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ariko byumwihariko ubwenge buhangano, vubaha mu mujyi wa Kigali hakaba haherutse guteranira inama yigaga ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano ibi bigaragaza uburyo ari ikintu isi iha agaciro uyu munsi ndetse no mu myaka uruhumbirajana iri imbere.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *