skol
fortebet

Abarwanyi ba Islamic State biyambitse kiganga bica 30, 50 barakomereka

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Abantu 30 bishwe nyuma y’uko abarwanyi ba Islamic State biyambitse nk’abaganga bagatera ibitaro bya gisirikare biri mu murwa mukuru wa Kabul hafi ya Ambassade ya leta zunze ubumwe za Amerika.
Aba barwanyi binjiye mu bitaro bitwaje intwaro zitandukanye zirimo Geranade ndetse n’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov. Ibitaro byagabweho igitero bisanzwe byakira abarwayi bagera kuri 400 ku munsi umwe. Umuvugizi w’Igisirikare yavuze ko abantu 50 bakomeretse bahawe ubutabazi bw’ibanze bajyanwa kwa mu (...)

Sponsored Ad

Abantu 30 bishwe nyuma y’uko abarwanyi ba Islamic State biyambitse nk’abaganga bagatera ibitaro bya gisirikare biri mu murwa mukuru wa Kabul hafi ya Ambassade ya leta zunze ubumwe za Amerika.

Aba barwanyi binjiye mu bitaro bitwaje intwaro zitandukanye zirimo Geranade ndetse n’imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov. Ibitaro byagabweho igitero bisanzwe byakira abarwayi bagera kuri 400 ku munsi umwe.

Imbangukira gutabara zifashishijwe mu gutabara abakomeretse

Umuvugizi w’Igisirikare yavuze ko abantu 50 bakomeretse bahawe ubutabazi bw’ibanze bajyanwa kwa mu nganga.

Bamaze amasaha agera kuri atandatu mu bitaro aba barwanyi barasa urufaya rw’amasasu.

Umwe mu batabazi wahageze mbere yanyuze mu gisenge cy’inzu y’ibi bitaro arasa 4 mu barwanyi bari biyambitse nk’abaganga. BBC ivuga ko Islamic State yemeje ko ariyo yagabye iki gitero mu gihe Abatalibani (Taliban) bahakanye gutera ibyo bitaro.

Polisi yahise igota ahabereye igitero...

Perezida, Ashraf Ghani wa Afghanistan yavuze ko bibabaje kubona abarwanyi bagaba igitero ku bitaro aho buri wese agana akeneye kuvurwa.

Iki kigero cyabaye ku isaha ya saa tatu hari ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo itatu ku isaha ngengamasaha GMT.

Umwe mu baganga wabashije gusohoka hanze y’ibitaro akiri muzima yavuze ko yabonye umwe mu barwanyi yambaye ikote rifite ibara ry’umweru ngo yakoze ku mbarutso arasa buri wese wari aho ahereye ku bangaga, abarinzi b’ibitaro kugeza ku ndembe.

Umwe mu bakozi bakora muri ibi bitaro yanditse kuri Facebook avuga ati "Igitero cyagabye mu bitaro aho turi mu dusengere."

Nyuma y’amasaha atandatu, Sediq Sediqqi, Minisitiri w’umutekano yanditse kuri Twitter avuga ko abasirikare kabuhariwe , Special Forces, bahagaritse icyo gitero ngo abo barwanyi bose babarashe ndetse ngo abakomeretse bakomeje kwitabwaho.

Uwo ni umwotsi wavaga mu Bitaro nyuma y’Igitero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa