skol
fortebet

Abataliyani batuye muri Ukraine basabwe gutaha

Yanditswe: Tuesday 09, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Butaliyani yasabye abaturage b’icyo gihugu bari mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv, guhunga mu maguru mashya mu gihe uwo mujyi ukomeje gusukwaho ibisasu n’u Burusiya.
Ubutumwa icyo gihugu cyashyize hanze ku wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, cyasabye Abataliyani baba muri Ukraine gukoresha uburyo bwose bwaba imodoka, gariyamoshi n’ubundi bwatuma basohoka muri icyo gihugu, kuko ibintu bishobora kurushaho kuba bibi.
U Butaliyani kandi bwaboneyeho kumenyesha (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Butaliyani yasabye abaturage b’icyo gihugu bari mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv, guhunga mu maguru mashya mu gihe uwo mujyi ukomeje gusukwaho ibisasu n’u Burusiya.

Ubutumwa icyo gihugu cyashyize hanze ku wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi 2023, cyasabye Abataliyani baba muri Ukraine gukoresha uburyo bwose bwaba imodoka, gariyamoshi n’ubundi bwatuma basohoka muri icyo gihugu, kuko ibintu bishobora kurushaho kuba bibi.

U Butaliyani kandi bwaboneyeho kumenyesha abaturage babwo bari bafite gahunda zo kwerekeza muri Ukraine, kubihagarika.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo intambara muri Ukraine yuburaga, u Butaliyani bwacyuye abakozi ba ambasade yabwo muri Ukraine badakenewe cyane.

Ku wa Mbere, Ukraine yatangaje ko Umurwa Mukuru Kyiv uri kugabwaho ibitero bya drones z’u Burusiya mu gihe imirwano n’indege z’intambara byagaragaye no mu yindi mijyi cyane cyane mu Burasirazuba.

Mu gihe Ukraine iri kwitegura kugaba ibitero simusiga ku birindiro by’Ingabo z’u Burusiya no mu duce icyo gihugu kimaze kwigarurira, ari impungenge kuko batazi uburyo u Burusiya buzihimuramo ari na yo mpamvu ibihugu by’u Burayi na Amerika bifiteyo abaturage byatangiye kubaburira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa