skol
fortebet

Afurika yasezeranyijwe Miliyari 5,7$ mu kuzahura Ubukungu bwangijwe na Covid-19

Yanditswe: Saturday 19, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), wasezeranyije Afurika Miliyari 5.7 $ yo kuzahura ubukungu, ndetse n’ibikorwa bijyanye no gukora inkingo muri Afurika.

Sponsored Ad

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, wijeje inkunga yo gufasha ubukungu bw’Afurika kongera kwiyubaka nyuma yo kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19, ariko iyo nkunga ikazajyana n’ibikorwa by’ibihugu bitandukanye.

Mu gusoza Inama ya gatandatu y’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi-EU na AU i Bruxelles, icyorezo cya Covid-19 nicyo cyibanzweho na buri Muyobozi mu bafashe ijambo muri iyo nama, harimo no guhamagarira ibihugu naza Guverinoma gukemura ibibazo by’inkingo. Ku isonga kandi muri iyi nama, hari ibibazo by’uburenganzira bwa muntu, kubungabunga ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere kimwe no guhanga ikoranabuhanga no gushora imari.

Mugihe iyi nkunga ishobora kugera kuri miliyari 170 z’amadolari mu myaka ibiri, binyuze mu mushinga wa "Global Gateway Investment Package", inyinshi muri izi nkunga zizatangwa zizaturuka ku nguzanyo cyangwa ingwate.

Iyi nama irangiye, ibigo bitandukanye bishamikiye ku muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, byiyemeje kohereza nibura miliyari 5.7 z’amadolari muri Afurika mu rwego rwo gufasha ishoramari ry’abikorera mu nzego zikomeye, gufasha kwagura imishinga mito n’iciriritse yibasiwe n’icyorezo cya Covid-19, no koroshya ihererekanyamakuru mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu nama iheruka kubera muri Cote d’Ivoire mu 2017, Abayobozi bari bakemuye ibibazo by’ikoranabuhanga, amahoro n’umutekano, abimukira, ishoramari n’iterambere rirambye.

Muri uyu mwaka, abayobozi, barimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma 40 baturutse muri Afurika, muri iyi nama yabereye i Bruxelles, bemeranyijwe ko bazatangira ubufatanye bushya, nk’uko byatangajwe na Perezida Macky Sall wa Senegal, perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika muri iki gihe.

umuyobozi wa komisiyo ishinzwe ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki Mahamat, yagize ati: " Ipfundo ry’iki kibazo ntabwo ari ukuboneka kw’inkunga, ahubwo ni ukwegeranya ubushake bwa Politiki nziza kugira ngo habeho itangwa ryiza kandi rishingiye k’uburyo bw’imiyoborere iboneye ishyigikirana ku isi."

Iyi nama y’iminsi ibiri, yitabiriwe n’abayobozi barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Samia Suluhu wa Tanzania, basabye ko hakongerwa inkingo. ni mugihe Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yari yitabiriye urugendo rwe rwa mbere i Bruxelles kuva EU yakuriraho ibihano igihugu cye. Uganda yari ihagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Jeje Odongo.

Ku wa gatatu, Perezida wa Senegal, Macky Sall yagize ati: "Iyi Afurika ihinduka vuba irashaka ubufatanye bwumvikanyweho kandi bwunguka."

Mugenzi we w’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko bidakwiye ko Afurika itonda umurongo ishaka inkingo nyamara zaramaze kugurwa n’abakire, asaba ko uburenganzira bw’umutungo bwite mu by’ubwenge bwa Afurika bwabyara uwabwo.

Perezida Ramaphosa yagize ati: "Guverinoma zita cyane ku kubona inkingo kuri bose, zikeneye kwemeza TRIPS (amasezerano ajyanye n’ubucuruzi ku bijyanye n’uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge ku muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi)."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa