skol
fortebet

Agasumbashyamba kishe icyamamare mu gufata amashusho ya filimi z’uruhererekane

Yanditswe: Saturday 05, May 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Carlos Carvalho usanzwe afata amashusho ya filimi z’ibibera mu ishyamba ndetse n’izivuga ku buzima busanzwe,yahuye n’uruva gusenya ubwo yicwaga n’agasumbashyamba (giraffe) ari gufata amashusho ya filimi mu ishyamba ryitwa Safari ryo muri Afurika y’Epfo.

Sponsored Ad

Ubwo Carlos Carvalho yarimo afata amashusho yagombaga kujya muri filimi y’uruhererekane ikunzwe cyane kuri ITV yitwa Wild at Heart,agasumbashyamba kamukubita umutwe ajya mu kirere agwa hasi yapfuye.

Carlos yishwe n’agasumbashyamba

Bamwe mu bari kumwe na Carlos bavuze ko yari yashyize umwete mu kazi ndetse atarebaga iruhande ubwo yarimo afata aya mashusho,aka gasumbashyamba kakaza kumukubita umutwe agahita apfa.

Drikus Van Der Merwe wari mu itsinda ry’abafataga amashusho y’iyi filimi yavuze ko aka gasumbashya kaje kabegera ntibabyitaho bakomeza kugafata amashusho byatumye gakubita uyu mugenzi wabo karamwica.

Aka gasumbashyamba kitwa Gerald niko kishe uyu muhanga mu gufata amashusho

Yagize ati “Carlos yakomeje gushaka uko yafata amashusho meza nibwo aka gasumbashyamba kaje katwegera,ntitwagira ubwoba kuko twabonaga katewe amatsiko nibyo twarimo dukora.Carlos yakomeje kugata amashusho ndetse agenda afata amashusho yako akegereye,arimo ibirenge,n’umubiri wako,ararangara kamukubita umutwe wako.”

Uretse uyu,urupfu rw’uyu mugabo rwashenguye imitima ya bamwe muri bagenzi be bakoranaga,batangaje ko yari umuntu wakundaga akazi ke ndetse witangiraga abandi.

Bagenzi be bahise bamujyana kwa muganga kuko yaviriranaga cyane,ndetse umutwe we wari wamenetse birangira atabashije kurokoka.

Carlos mbere y’uko yicwa n’iyi nyamaswa

Carlos w’imyaka 47, yatangiye gufata amashusho ya filimi mu mwaka 1992 ndetse ni umwe mu bayobozi b’amafilimi (director)bazwi cyane kuko yagiye ayobora amafilimi menshi avuga ku buzima bw’abantu ndetse na filimi z’uruhererekane zizwi cyane (series) bimuhesha ibihembo bitagira ingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa