Australia: Radio yamaze amezi atandatu ikoresha umunyamakuru wa AI ntawe ubimenye
Yanditswe: Friday 02, May 2025

Mu gihe ubwenge buhangano (AI) bukomeje gutera imbere umunsi ku wundi, radiyo yo muri Australia yakijweho umuriro n’abakunzi bayo nyuma yo gukoresha umunyamakuru wa AI amezi atandatu bakeka ko ari uwa nyawe.
Mu mwaka ushize radio yo muri Australia yitwa CADA yungutse umunyamakuru mushya witwa Thy, ndetse hanatangazwa igihe n’iminsi azajya akora mu cyumweru. Uyu munyamakuru wumvikanaga nk’umukobwa ukiri muto, yakoraga amasaha ane ku munsi, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.
Abakunzi ba CADA bakunze uyu munyamakurukazi n’ikiganiro cye, gusa bagenda bamwibazaho kuko nta zina rya Kabiri yagiraga, ndetse nta mwirondoro we ugaragara ahantu na hamwe kuri murandasi aho bagerageje gushakisha ibye.
Uyu munyamakurukazi yakomeje kwibazwaho mu gihe bumvise ko hari amagambo ahora asubiramo ndetse mu buryo bumwe, kera kabaye iyi radio iza gutangariza abakunzi bayo ko Thy atari umunyamakuru wa nyawe ahubwo ari uwakozwe hifashishijwe AI nk’uko byemejwe na Fayed Tohme uri mu bayobozi bayo.
Ikinyamakuru The Independent dukesha iyi nkuru kivuga ko ubuyobozi bw’iyi radio bwasabye imbabazi abakunzi bayo, ndetse bukemeza ko usibye igerageza bakoraga, nta gahunda ya vuba bafite yo gusimbuza AI abanyamakuru basanzwe .
Mu gihe AI ikomeje gutera imbere umunsi ku wundi, abantu batandukanye bakomeje kubura akazi kabo, abandi bahorana ubwoba ko umunsi umwe bazabyuka bagasanga ikoranabuhanga by’umwihariko AI ni byo biri gukora akazi kose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *