skol
fortebet

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yatabarutse

Yanditswe: Wednesday 17, Mar 2021

Sponsored Ad

John Pombe Magufuli wari Perezida w’Igihugu cya Tanzania, yitabye Imana ku myaka 61 y’amavuko azize indwara y’umutima,nyuma y’igihe kigera ku kwezi atagaragara mu ruhame bihwihwiswa ko arwariye Covid-19 muri Kenya.

Sponsored Ad

Abinyujije kuri televiziyo y’igihugu Samia Suluhu visi perezida wa Tanzania niwe wemeje Amakuru yurupfu rw’uyu mukuru w’Igihugu,gusa yirinze kugira icyo atangaza Ku cyaba cyamuhitanye gusa ngo yapfiriye mu bitaro bya Dar Es Salaam.

Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yatangaje ko hagiye kubaho iminsi 14 y’icyunamo n’amabendera yose akururutswa kugeza muri kimwe cya kabiri.

Visi Perezida wa Tanzania, Samia Hassan Suluhu niwe ugiye gusimbura John Pombe Magufuli witabye Imana uyu munsi, Samia Hassan abaye Perezida wa mbere w’umugore ugiye kuyobora Tanzania no muri EAC niwe wa mbere ubigezeho.

Azayobora igihe cyari gisigaye kuri manda y’imyaka 5 ya Magufuli, nk’uko itegekoshinga rya Tanzania ribiteganga.Yatowe Mu kwa 11/2020.

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli byavuzwe ko yari arwariye COVID-19 mu bitaro biri mu murwa mukuru wa Nairobi nkuko ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje aya makuru.

Kuwa 10 Werurwe uyu mwala nibwo Ikinyamakuru cyo muri Kenya The Nation cyatangaje ko hari umuperezida wo muri Afurika y’Iburasirazuba urwariye muri Kenya gusa nticyavuze uwo ariwe muri iyo nkuru.

Ibi byahuhuwe n’ibyatangajwe n’utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, Tundu Lissu wanditse kuri Twitter yibaza aho Magufuli aherereye.

Tundu Antiphas Lissu kuri Twitter yanditse ati “Ni inkuru ibabaje ku muntu ushinzwe igihugu cyacu, kuba bivugwa ko we ubwe yanduye COVID-19 akajyanwa muri Kenya, biragaragaza ko amasengesho, kwiyuka ibyatsi, n’imiti gakondo itizewe yashishikarizaga abantu gukoresha itagize icyo imaze kuri Coronavirus!.

Ubuzima bwa Perezida ni ikintu gikomeye ku baturage. Twaramenyeshejwe ubwo Kikwete yajyaga kubagwa. Twaramenyeshejwe ubwo Mkapa yajyaga kubagwa igufwa ry’itako. Ntabwo twahejejwe mu rungabangabo ubwo Mwalimu yarwaraga leukemia. Magufuli arwaye iki tudakwiriye kumenya?."

The Nation yavuze ko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uyu mukuru w’igihugu wari umaze ibyumweru 2 atagaragara bavuze ko uyu muperezida ari ku mashini zimwongerera umwuka.

Byavuzwe ko tariki 3 Werurwe 2021, aribwo Perezida Magufuli yajyanjywe mu bitaro ndetse ngo yamaze iminsi umunani ari ku mashini imufasha guhumeka izwi nka Ventilator.

Guverinoma ya Tanzania ntabwo yigeze ishyira ahagaragara itangazo rigaragaza uko ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu buhagaze cyangwa aho aherereye gusa bamwe mu bayobozi muri Tanzania bavuze ko Magufuli ari muzima,ahubwo afite akazi kenshi kamuhugije.

Nubwo byagiye bihishwa,ariko kuva tariki 3 kugera 7 Werurwe, Magufuli yari arembye cyane ndetse ari kugaragaza ibimenyetso by’ukutadera neza k’umutima.

Ngo yari amaze igihe kirekire afite ibibazo by’umutima, ndetse yagiye ahwera kenshi muri manda ye ya mbere ndetse ngo yari afite akuma ku mubiri we kagenzura ugutera k’umutima we.

Bivugwa ko muri icyo gihe nta muntu n’umwe wari ufite uburenganzira bwo kubonana na Perezida kuva mu ijoro ryo ku Cyumweru [tariki 7 Werurwe], ndetse ngo abari hafi ye ntabwo bigeze babwirwa amakuru ajyanye n’aho yaba aherereye kuva icyo gihe.

Dr John Pombe Magufuli yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu 2015, aba Perezida wa gatanu w’iki gihugu ahigitse Edward Lowassa.

Ku wa 5 Ugushyingo 2020 nibwo Perezida Magufuli yarahiriye kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri yatsindiye mu Ukwakira 2020. Ni mu muhango wabereye kuri Stade y’igihugu iri Dodoma witabirwa n’Abanya-Tanzania babarirwa mu bihumbi.

Muri myaka itanu ya manda ye ya mbere ayoboye Tanzania,yaranzwe no kurwanya ruswa, guhangana n’abayobozi bakoresha nabi umutungo w’igihugu no kubaka ibikorwa remezo no kongera kubyutsa ibyari bitagikora.

Perezida Magufuli yavukiye mu muryango ukennye aho babaga muri nyakatsi akaragira ndetse akaroba n’amafi yo kugurisha ngo babone amafaranga.

Yize imibare n’ubutabire aranabyigisha.Yari afite PhD mu Butabire (Chemistry).Yari umukirisitu ubarizwa muri Kiliziya Gatolika.


Madamu Samia Suluhu ugiye kuyobora inzibacyuho muri Tanzania

Ibitekerezo

  • Ewana at least nimwe mwakoze title y’iyi nkuru ijyanye n’uyu munyabigwi. We lost a hero 😔 😔

    Erega buri muntu were uzashaka kurwanya one world order(nouvelle order mondial) azicwa,uwumva yiteguye guhangana n’abazungu azapfa,musenge cyane kko yesu agiye kuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa