skol
fortebet

Burundi: Kwimura abarimu byateje impagarara

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza yo mu gihugu cy’ u Burundi barijujutira igikorwa cyo kubimura ku bigo by’ amashuri bigishagaho bajyanwa kwigisha ahandi bakavuga ko icyo gikorwa kitakozwe mu mucyo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeli 2017, aba barimu bazindukiye ku biro bya Minisiteri y’ uburezi basaba ko yabarenganura.
Umwe muri yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yarenganyijwe.
Ati “Nararenganyijwe, iyo baba bakurikije neza ibigenderwaho nari kwemera kajya aho banyohereje, none ntabwo (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza yo mu gihugu cy’ u Burundi barijujutira igikorwa cyo kubimura ku bigo by’ amashuri bigishagaho bajyanwa kwigisha ahandi bakavuga ko icyo gikorwa kitakozwe mu mucyo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeli 2017, aba barimu bazindukiye ku biro bya Minisiteri y’ uburezi basaba ko yabarenganura.

Umwe muri yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yarenganyijwe.

Ati “Nararenganyijwe, iyo baba bakurikije neza ibigenderwaho nari kwemera kajya aho banyohereje, none ntabwo byakurikijwe neza”

Uyu mwariru avuga ko yakuwe ahitwa Bururi akoherezwa kwigisha ahitwa Kayogoro muri Makamba.

Uyu mwarimu yatangaje ko hari ibikwiye kurebwaho mbere yo kwimura umwarimu, akavugamo imyaka, uburambe mukazi n’ igitsina. Aba barimu bavuga ko ibi bitakurikijwe.

Umwe muri bo ati “Maze imyaka 18 mu kazi ariko nagiye kubona mbona ndi ku rutonde rw’abimuriwe ahandi kandi aho navuye hasigaye abasore n’inkumi badafite n’uburambe bw’imyaka itanu.”

Undi mwarimu wigisha ariko aniga mu ishuri ry’ igihugu ry’ imiyoborere "Ecole Nationale d’Administration" yavuze ko asanga atari akwiye kuvanwa mu mugi wa Bujumbura.

“Banyohereje mu yindi ntara kandi nsanzwe nigira mu Bujumbura, simbona uko ngiye kugomeza amashuri”.

Victor Ndabaniwe, umuyobozi ushinzwe gushyira abarimu mu myanya ntiyemeranya n’ abarimu bavuga ko barenganyijwe kuko avuga ko iki gikorwa cyakozwe neza.

Uyu muyobozi avuga ko abarimu batarebwa n’ ingingo yo kwimura abarimu ari abafite kuva ku ku myaka 55 kuzamura, abafite ubumuga bugaragarira amaso n’ abigeze gushinywa imirimo ikomeye y’ ubuyobozi.

Uyu muyobozi yavuze ko babanza mu kwimura abarimu babanza abasore n’ inkumi, bakimura abagore ari uko abagabo barangiye.

Igikorwa cyo gusaranganya abarimu mu mashuri cyatangiriye mu mashuri abanza, ubuyobozi buvuga ko kizakomereza no muyisumbuye bigakorwa mu minsi ya vuba. Amashuri abanza akeneye abarimu 5200, abamaze guhabwa aho gukorera ni 3200. Minisiteri y’ uburezi ivuga ko umugambi wo guha akazi abarimu bashya ibihumbi 2000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa