Bwa mbere Koreya ya Ruguru yemeye uruhare rwayo mu ntambara na Ukraine
Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

Bwa mbere Koreya ya Ruguru yemeye ko ingabo zayo ziri mu Burusiya, aho ziri gufasha iki gihugu kiyobowe na Vladimir Putin gukura ingabo za Ukraine mu bice bya Kursk.
Intara ya Kursk iherereye mu Burengerazuba bw’u Burusiya, ikaba ihana imbibi na Ukraine.
Muri Kanama 2024 ingabo za Ukraine zagabye ibitero bitunguranye kuri iki gice, biba ubwa mbere nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi igice cy’u Burusiya cyigaruriwe n’ingabo z’amahanga.
Ingabo za Ukraine zigaruriye ubuso bungana na kilometero kare 1300 harimo n’Umujyi wa Sudzha. Icyakora u Burusiya bufashijwe na Koreya ya Ruguru bumaze kwisubiza igice kinini cya Kursk.
Ku wa 27 Mata 2025 ni bwo Koreya ya Ruguru yemeje ko yagize uruhare mu kubohoza Kursk yose, binyuze mu masezerano mu bya gisirikare Pyongyang yagiranye na Moscow.
Korean Central News Agency yatangaje ko ingabo za Koreya ya Ruguru zatanze umusaruro ukomeye mu kubohoza icyo gice.
Iki kinyamakuru cyagarutse ku magambo ya Perezida wa Koreya y’Epfo, Kim Jong Un, aho yagize ati “Abo basirikare barwaniye ubutabera ni intwari ndetse barwaniye icyubahiro cy’igihugu cyabo neza.”
Yavuze ko hagiye kubakwa ikibumbano giha agaciro umurimo bakoze n’intsinzi bagezeho. Kizubakwa mu Murwa Mukuru wa Koreya ya Ruguru, Pyongyang.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, na we yashimiye ubunyamwuga n’ubushake bwaranze izi ngabo mu ntambara yo kwisubiza Kursk.
Ati “Ingabo za Koreya ya Ruguru zikomeje kwerekana ubunyamwuga, ubushake ndetse n’ubutwari ku rugamba.”
Perezida Putin na we yashimiye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, ku ruhare bagize mu guhangana n’ingabo za Ukraine zari zigabije Kursk.
Ati “Inshuti zacu zo muri Koreya [ya Ruguru] zarakoze cyane. Zari zirangajwe imbere n’umutima wo kudutabara, guharanira ubutabera ndetse zigaragaza ko ari inshuti za nyazo.”
Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida mu Burusiya, Perezida Putin yakomeje agira ati “Twishimiye ibi bikorwa. Njye ubwanjye ndashimira inshuti yanjye Kim Jong Un, n’abaturage ba Koreya ya Ruguru bose.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *