skol
fortebet

Donald yifurije Abanzi ndetse n’abamundwanyije umwaka mushya

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump uheruka gutorerwa gusimbura Brack Obama ku buyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika yifurije umwaka mushya muhire wa 2017 abanzi be ndetse na bamwe mu bantu bamurwanyije ubwo yatangazaga ko agiye kwiyamamariza kuyobora Amerika.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2017, Perezida Donald Trump uri mu biruhuko mu gace ka Mar-a-Lago ho muri Leta ya Florida, , yanditse ku rukuta rwa Twitter yifuriza buri wese umwaka mushya muhire harimo n’Abanzi be. (...)

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump uheruka gutorerwa gusimbura Brack Obama ku buyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika yifurije umwaka mushya muhire wa 2017 abanzi be ndetse na bamwe mu bantu bamurwanyije ubwo yatangazaga ko agiye kwiyamamariza kuyobora Amerika.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2017, Perezida Donald Trump uri mu biruhuko mu gace ka Mar-a-Lago ho muri Leta ya Florida, , yanditse ku rukuta rwa Twitter yifuriza buri wese umwaka mushya muhire harimo n’Abanzi be.

Yagize ati “Umwaka mushya ku bantu bose utibagiwe n’abanzi banjye n’abandwanyije bya cyane kuri ubu bakaba barabuze icyo bakora. Ndabakunda!”

Kuri twitter, Aya magambo yakuruye intonganya hagati y’abashyigikiye Trump n’abatamwemera. Bamwe bavuze ko byari kuba bihagije iyo yifuriza abantu bose umwaka mushya akarekera atongeyeho andi magambo.

CNN yatangaje ko aya magambo Donald Trump yavuze asa neza n’ayo yigeze gutangaza kuya 11 Nzeri 2013 yifuriza abanzi be ndetse n’abatsinzwe ibihe byiza. Hari mu muhango wo kwibuka ibitero bya al-Qaeda ku magorofa ya World Trade Centre na Pentagone muri Amerika.

Yagize ati “Kuri iyi tariki ya 11 Nzeri, ndashaka kubashimira mwese, ndetse n’abanzi banjye n’abatsinzwe.”

Visi Perezida we Mike Pence yashyize hanze ubutumwa bwifuriza abantu umwaka mushya w’impinduka.

Yagize ati "Umwaka Mushya Muhire! 2017 izaba umwaka tuzongera kugira Amerika igihugu cy’igihangange. Turabifuriza imigisha yose ndetse n’umwaka w’uburumbuke.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa