
Lt. Gen. Yaroslav Moskalik, wari mu basirikare bakuru mu Burusiya yaguye mu gitero cy’igisasu cyatezwe mu modoka ye.
yu musirikare yishwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025. Amashusho yashyizwe hanze, agaragaza imodoka yari arimo ishya igakongoka.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Maria Zakharova yavuze ko iyicwa rya Lt. Gen. Yaroslav Moskalik, ari igikorwa cy’iterabwoba.
Kugeza ubu ntiharatangazwa abagize uruhare muri iki gitero, gusa hatangiye gukekwa Ukraine.
Urupfu rwa Lt. Gen. Yaroslav Moskalik, rukurikiye urwa Lt. Gen. Igor Kirillov wishwe ku wa 17 Ukuboza 2024, na we aturikanywe n’igisasu.
Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, u Burusiya bumaze gupfusha abasirikare 10 bo ku rwego rwa Général.
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe Amerika ikomeje gushaka uko yarangiza intambara ku mpande zombi.
Lt. Gen. Yaroslav Moskalik yiciwe i Moscow mu gihe muri uyu mujyi hari hari kubera ibiganiro byahuje Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin n’intumwa ya Donald Trump, Steve Witkoff.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *