skol

Inama izahuza Putin na Trump iri kugerwa amashoka

Yanditswe: Monday 20, Oct 2025

featured-image

Ibihugu byo ku Mugane w’i Burayi bikomeje kugaragaza ko bitanyuzwe n’inama igiye guhuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, i Budapest muri Hongrie ngo baganire ku ntambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.

Kuwa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, nibwo Perezida Donald Trump yavuze ko yaganiriye na Perezida Putin amasaha abiri ku murongo wa Telefone bemeranywa kuzahurira i Budapest muri Hongrie ngo baganire ku ihagarikwa ry’intambara imaze imyaka itatu ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.

Ni inama byitezwe ko izaba vuba nubwo itariki nta kuka itaratangazwa ariko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Hongrie ivuga ko imyitegururo yayo igeze kure.

Trump na Putin baherukaga guhurira muri Leta ya Alaska, imwe mu zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nama izahuza Trump na Putin yatangiye kunegwa n’ibihugu byo mu Burayi ahanini bivuga ko kuba Hongrie yemeye kwakira Perezida Putin kandi yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ari icyasha ku gihugu kinyamuryango cy’u Burayi.

Kaja Kallas ukuriye Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Uburayi yavuze ko kubona Putin muri Hongrie atari ibintu byiza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Lithuania, Kęstutis Budrys, yavuze ko badatekereza kubona Putin anyura mu kirere cyabo.

Ati: “Nta mwanya w’abanyabyaha i Burayi. Umwanya wonyine Putin yemerewe i Burayi ni i Hague imbere y’urukiko. Si mu mijyi yacu.”

Ikindi cyanezwe ku mitegurire y’iyi nama ni uko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky atayitumirwamo kandi ibiganirwano bimureba.

Zelensky uherutse i Washington kuganira na Trump yavuze ko atumiwe mu biganiro yajyayo ko ariko atishimye aho izabera, ashinja Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban kurwanya Ukraine akaba ku ruhande rw’u Burusiya.

Ati: “Ntabwo nemera ko Minisitiri w’Intebe ubangamira Ukraine ahantu hose ashobora kugira icyiza akorera Abanya-Ukraine cyangwa ngo atange uruhare rushingiye ku kuri.”

Maria Zakharova, uvugira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, ko ibihugu by’u Burayi n’Uburengerazuba byafashe umwanzuro wo kudindiza buri gahunda yose igamije amahoro ahubwo bigashyira imbere amagambo y’iterabwoba.

Inama izahuza Putin na Trump iri kugerwa amashoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa