skol

Indege ya Emirates yaguye mu nyanja, abantu babiri bahasiga ubuzima

Yanditswe: Monday 20, Oct 2025

featured-image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, indege y’imizigo ya Emirates yavuye ku murongo w’indege ubwo yari igiye kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Hong Kong, igwa mu nyanja, ihitana abakozi babiri bo ku kibuga.

Iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747-481 ifite nimero EK9788, yari iturutse i Dubai ubwo yageraga i Hong Kong ahagana saa 03:50 ku isaha yaho (19:50 GMT). Gusa ubwo yageragezaga kugwa, yarenze ku murongo w’indege igonga imodoka y’igenzura ry’umutekano w’ikirere, yari hafi aho, maze abantu babiri bahitanywa n’iyo mpanuka.

Ubuyobozi bw’ikibuga bwatangaje ko abo bantu babiri bari abakozi baho, kandi ko abandi bane bari bari mu ndege barokotse badakomeretse bikomeye. Byatangajwe kandi ko iyi mpanuka ibaye imwe mu ziremereye cyane mu mateka y’indege za Hong Kong mu myaka ishize, dore ko iki kibuga kimaze igihe gifite izina ryiza mu bijyanye n’umutekano w’indege.

Abayobozi batangaje ko iperereza ryihuse ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye indege kuva ku murongo wayo, ndetse n’uko byagenze kugira ngo ishyire ubuzima bwa benshi mu kaga.

Umuyobozi ushinzwe imikorere ku kibuga cya Hong Kong, Steven Yiu, yasobanuye ko imodoka y’igenzura ry’ikirere “yari iri kugendera ku muhanda uri inyuma y’uruzitiro rw’umurongo w’indege kandi mu ntera yizewe”, ariko indege iza kurenga ku murongo, icamo uruzitiro igonga iyo modoka iyisunika mu nyanja.

Yavuze ati: “Imodoka nta na rimwe yinjiye ku murongo w’indege. Mu buryo busanzwe, indege ntabwo yagombaga kugana mu nyanja.”

Yiu yongeyeho ko indege itigeze itanga ubutumwa bwo gutabaza mbere y’uko impanuka ibaho.

Abatabazi bahise bagera aho impanuka yabereye nyuma y’iminota ibiri, babasha gukura abantu bane bari muri iyo ndege bari bakiri bazima, ndetse bashobora no kubona imibiri y’abakozi babiri bari muri imodoka mu nyanja.

Abakozi bapfuye bari bafite imyaka 30 na 41, bakaba bari bafite ubunararibonye bw’imyaka 7 na 12 mu kazi ko ku kibuga. Ubuyobozi bw’Ubwikorezi bwa Hong Kong bwatangaje ko bubabajwe n’urupfu rwabo, bunihanganisha imiryango yabo.

Mu itangazo yashyikirije BBC, Emirates yavuze ko “indege yangiritse ubwo yageraga i Hong Kong”, ariko yemeza ko “abakozi bose bari bayirimo barokotse kandi nta mizigo yari itwaye.”

Nyuma y’impanuka, amafoto yafashwe agaragaza igice kinini cy’indege cyacitsemo kabiri, kimwe kigaragara cyarohamye mu mazi, hamwe n’ibisigazwa byinshi byari byatandukanye. Byemejwe ko inzira imwe yo gutabara (emergency slide) yakoreshejwe neza, bituma abari mu ndege barokoka vuba.

Kugeza ubu, byibura indege 11 z’imizigo zari ziteganyijwe kugera kuri icyo kibuga kuri uyu wa Mbere zahagaritswe, nk’uko byagaragajwe n’urubuga rwa Airport Authority.

Iyi ni impanuka ya kabiri yahitanye abantu ku Kibuga Mpuzamahanga cya Hong Kong kuva cyimukiye i Chek Lap Kok kivuye i Kai Tak mu mwaka wa 1998. Impanuka ya mbere yabaye mu Kanama 1999, ubwo indege ya China Airlines yagwaga ku kibuga mu gihe cy’umuyaga mwinshi, igahitana abantu batatu.

Indege y’imizigo ya Emirates yavuye ku murongo w’indege muri Hong Kong igwa mu nyanja, abantu babiri bahasiga ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa