skol
fortebet

Kathrada wafatanyije na Nelson Mandela kurwanya ivangura yatabarutse

Yanditswe: Tuesday 28, Mar 2017

Sponsored Ad

Ahmed Kathrada wamenyekanye cyane muri Afurika y’ Epfo bitewe no guharanira uburenganzira bw’ abirabura muri icyo gihugu afatanyije na Nelson Mandela yitabye Imana ku myaka 87.
Kimwe na Mandela, Kathrada yakatiwe gufungwa ubuzima bwose, aza gufungurwa amaze mu buroko imyaka 26 n’ amezi atatu, mu gihe Mandela we yamaze mu buroko imyaka 27.
Ikigo cy’ ubufasha yashinze cyatangaje ko yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Johannesburg mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2017 nyuma y’ (...)

Sponsored Ad

Ahmed Kathrada wamenyekanye cyane muri Afurika y’ Epfo bitewe no guharanira uburenganzira bw’ abirabura muri icyo gihugu afatanyije na Nelson Mandela yitabye Imana ku myaka 87.

Kimwe na Mandela, Kathrada yakatiwe gufungwa ubuzima bwose, aza gufungurwa amaze mu buroko imyaka 26 n’ amezi atatu, mu gihe Mandela we yamaze mu buroko imyaka 27.

Ikigo cy’ ubufasha yashinze cyatangaje ko yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Johannesburg mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2017 nyuma y’ iminsi mike abazwe ubwoko.

Mu myaka 26 yafunzwe, 18 yayimaze muri gereza yitwa Robben Island iherereye majyepfo y’ icyo gihugu.

Nyuma yo kuva mu buroko yakoze mu nteko ishinga amategeko y’ Afurika y’ Epfo ku butegetsi bwa Nelson Mandela wabaye Perezida wa mbere w’ umwirabura wayoboye Afurika y’ Epfo. Yahereye mu 1994 ageza mu 1999.

Archbishop Desmond Tutu nawe waharaniye ukwishyira ukizana kw’ abirabura muri Afurika y’ Epfo yavuze ko Kathrada yari umunyangesonziza w’ umunyamakenga.

Kathrada Ahmed yavutse tariki 21 Kanama 1929, yari azwi ku Izina rya Kathy.

Kathrada Ahmed iburyo bwa Mandela uri hagati

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa