skol
fortebet

Kiliziya gatolika yavuye mu biganiro bya Congo

Yanditswe: Tuesday 28, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida Joseph Kabila
Abashumba ba Kiliziya Gatolika bahagaritse igikorwa cy’ ubuhuza mu biganiro hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’ abatavuga rumwe nayo.
Abo basenyeri bavuga ko iyo Leta n’ abatavuga rumwe nayo bananiwe kumvikana ku itariki y’ amatora y’ umukuru w’ igihugu, ikavuga ko yahisemo guharika inshingano y’ ubuhuza yari ifite kuko nta kindi yari igikora.
BBC yatangaje ko ubwo amakuru avuga ko byose byahagaze yageraga ku banyagihugu mu murwa mukuru Kinshasa, (...)

Sponsored Ad

Perezida Joseph Kabila

Abashumba ba Kiliziya Gatolika bahagaritse igikorwa cy’ ubuhuza mu biganiro hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’ abatavuga rumwe nayo.

Abo basenyeri bavuga ko iyo Leta n’ abatavuga rumwe nayo bananiwe kumvikana ku itariki y’ amatora y’ umukuru w’ igihugu, ikavuga ko yahisemo guharika inshingano y’ ubuhuza yari ifite kuko nta kindi yari igikora.

BBC yatangaje ko ubwo amakuru avuga ko byose byahagaze yageraga ku banyagihugu mu murwa mukuru Kinshasa, umutekano wahise usa n’ uhungabanye.

Ibiganiro Leta ya Congo n’ abatavugarumwe nayo byari bigamije ko hatagira ubundi bwicanyi bwongera kwaduka muri icyo gihugu nyuma y’ uko imyigaragambyo y’ abadashyigikiye ko Perezida Joseph Kabila akomeza kuyobora yari imaze kugwamo abarenga 20.

Iyo myigaragambyo yabereye mu murwa mukuru Kinshasa mu mpera z’ umwaka ushize wa 2016.

Amasezerano yahagarariwe n’abashumba ba kiliziya Gatolika, yasabaga Perezida Kabila kuva ku butegetsi mu mahoro inyuma y’imyaka 17 amaze kuri uwo mwanya, ibyo bikagendana no kutongera kwiyamamaza mu matora ataha y’ umukuru w’ igihugu.

Imiryango mpuzamahanaga yasabye icyo gihugu gutegura amatora y’ umukuru w’ igihugu akaba mbere y’ uko uyu mwaka 2017 urangira ariko kugeza ubu Leta y’ icyo gihugu ntiratangaza ingengabihe y’ ayo matora nta n’ ingingo igaragaza ko ayo matora arimo gutegurwa.

Ku ikubitiro Leta ya Congo yari yagaragaje ko ifite ubushake bwo gutegura amatora y’ umukuru w’ igihugu igaragaza ko ifite imbogamizi y’ ingengo y’ imari izakomereshwa ivuga ko itayifite, nyuma yaje kwiyemeza ko igomba kwishakamo ingengo y’ imari izakomereshwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa