skol
fortebet

Malawi: Murekezi yakatiwe gufungwa imyaka 5 kubera kunyereza imisoro

Yanditswe: Tuesday 07, Mar 2017

Sponsored Ad

Urukiko rw’ I Lilongwe mu gihugu cya Malawi kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Werurwe 2017 rwakatiye Umunyarwanda Vincent Murekezi gufungwa imyaka itanu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga ruswa agamije gukwepa imisoro.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urwego rw’iki gihugu rushinzwe kurwanya ruswa, rubinyujije mu kinyamakuru Maravi Post, rwatangaje ko Murekezi yakoze iki cyaha mu 2008 afatanyije n’umunya-Malawi, Komani Nyasulu, wari ushinzwe iby’imenyekanisha.
Itangazo ryashyizweho umukono (...)

Sponsored Ad

Urukiko rw’ I Lilongwe mu gihugu cya Malawi kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Werurwe 2017 rwakatiye Umunyarwanda Vincent Murekezi gufungwa imyaka itanu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga ruswa agamije gukwepa imisoro.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urwego rw’iki gihugu rushinzwe kurwanya ruswa, rubinyujije mu kinyamakuru Maravi Post, rwatangaje ko Murekezi yakoze iki cyaha mu 2008 afatanyije n’umunya-Malawi, Komani Nyasulu, wari ushinzwe iby’imenyekanisha.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’uru rwego, rigira riti “Mu 2008, urwego rw’iki gihugu rushinzwe kurwanya ruswa rwakiriye ikirego cy’uko ku wa 30 Ukuboza 2007, Komani Nyasulu, mu buryo butemewe yakiriye ibihumbi 200 by’amafaranga yo muri Malawi aturutse ku mucuruzi w’Umunyarwanda, Vincent Murekezi, kugira ngo amufashe kunyereza miliyoni 2.2.”

Murekezi na Nyasulu bagejejwe mu nkiko mu 2008 bashinjwa icyo cyaha ariko mu iburanisha hakaba harirengagijwe ingingo ya 26 ijyanye no kunyereza imisoro iri mu mategeko y’iki gihugu.

Mu gihe cyo kurangiza iperereza muri Gicurasi 2011, Murekezi ngo yatorotse abashinzwe umutekano mbere y’uko atangira kuburanishwa, byatumye urubanza rukomeza haburana Komani Nyasulu wenyine, waje guhamwa n’icyaha ndetse akatirwa muri uwo mwaka.

Ku wa 2 Gashyantare 2017, umucamanza w’urukiko rwo muri iki gihugu yahaye igihano Murekezi ashingiye ku ngingo ya 139 yo mu gitabo mpanabyaha n’ibimenyetso, nyuma yo kumuhamya ibyaha.

Iki gihano cyatangiye guhabwa agaciro kuva kuri iyo tariki y’urubanza.

Mu Ukuboza 2016, Polisi yo muri Malawi yataye muri yombi Murekezi nyuma y’igitutu yari yashyizweho n’abayobozi bo muri icyo gihugu ndetse anaburanishwa ku iyoherezwa rye mu Rwanda aho ashinjwa gusiga akoreye Jenoside.

Uyu mugabo yakatiwe adahari n’Inkiko Gacaca zo mu Rwanda gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze ubusabe muri Malawi bwo kumwohereza mu Rwanda, ariko urukiko rwo muri iki gihugu rwabutesheje agaciro bwitwaje ko nta masezerano yo guhererekanya abanyabyaha yariho hagati ya Malawi n’u Rwanda, mu gihe uru rubanza rwaburanishwaga. Nyuma y’aho ibihugu byombi byashyize umukono kuri ayo masezerano ku buryo bifungura amarembo ko Ubushinjacyaha buramutse bubisabye urubanza rwasubirishwamo akongera kuburana ku koherezwa kwe mu Rwanda.

Si ibi byaha uyu mugabo akurikiranyweho gusa kuko inkiko zo muri iki gihugu zanamushinje kubona ibyangombwa bya Malawi mu buryo butemewe n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa