skol
fortebet

Mgr Thadee Ntihinyurwa yaraswe ibigwi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida w’Inama y’Abepesikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yavuze ubutwari n’ ubunyangamugayo bw’ Umushumba Mukuru wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thaddée Ntihinyurwa,yizihije isabukuru y’imyaka 75 amaze avutse kuri uyu wa 23 Nzeri 2017.
Ni ibirori byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’ubusaseridoti muri iyi Arikidiyosezi byabereye muri Stade Amahoro i Remera, ahari hateraniye imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi 20 bari baje kwizihiza uwo munsi.
Umushumba mukuru wa Dioseze ya (...)

Sponsored Ad

Perezida w’Inama y’Abepesikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yavuze ubutwari n’ ubunyangamugayo bw’ Umushumba Mukuru wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thaddée Ntihinyurwa,yizihije isabukuru y’imyaka 75 amaze avutse kuri uyu wa 23 Nzeri 2017.

Ni ibirori byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’ubusaseridoti muri iyi Arikidiyosezi byabereye muri Stade Amahoro i Remera, ahari hateraniye imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi 20 bari baje kwizihiza uwo munsi.

Umushumba mukuru wa Dioseze ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepesikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yavuze ko Ntihinyurwa yabaye umuntu ufite ukwemera gukomeye, ubunyangamugayo, urukundo n’ubugwaneza.

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée yizihije yubile y’imyaka 75 amaze avutse

Yavuze ko Ntihinyurwa ngo yagiye agirirwa icyizere n’abamukuriye bakamushinga imirimo ikomeye kuko yahoranye umwihariko wo kumenya kwita ku byo ashinzwe. Ashimirwa kuba yarakoze uko ashoboye ngo atarumanza ubushyo bw’Imana.

Yagize ati “ Musenyeri ni we gishyitsi kitayega muri Kiliziya gatolika mu Rwanda, icyo twamwigiraho ni uko ari umugabo w’isengesho no gucisha make ufite ukwemera gukomeye no kwiringira Imana. Kimwe n’abandi banyarwanda yanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe abatutsi ariko afatanya n’abandi kugira ngo kiliziya yongere yubure amaso kandi ifatanye n’abandi mu kubaka u Rwanda.”

Ubutwari bwe n’umurava kandi byahamijwe n’abo mu muryango we bavuze ko kuva na kera arangwa n’ubunyangamugayo, ubupfura, kutagira inda nini, kwakira neza abamugana, akaba anashoboye ibyo kwigisha abantu.

Ati “ Nyiricyubahiro Ntihinyurwa ntiyigeze aba umunywi cyangwa umushotoranyi, ahorana ineza, tumushimira imirimo yakoreye imana yo kuragira imbaga yaragijwe.”
Musenyeri Ntihinyurwa avuga ko Imana ari yo yamushoboje kumara imyaka 75 ku isi na 36 amaze ari umwepesikopi muri Kiliziya Gatolika, gusa akavuga ko ashimira n’abandi bamuyoboye mu nzira y’umukiro.

Ati “Ubuzima bwanjye bwose mbukesha Imana , niyo murezi wanjye, niyo muvuzi wanjye, yampaye byose kugira ngo nkure byose niyo mbikesha kuko iyo itahaba simba narabayeho, niyo yampaye gutera intambwe ngana ubuzima bwiza. Imana yifashishije abantu kugira ngo nshobore gukura, kugira ngo mbe umukirisitu, byose mbikesha Imana yakoresheje abantu bayo ikabinshoboza.”

Yavuze ko Imana yamushakashatse akiri muto ku buryo ku myaka icyenda ari bwo yatangiye kwiyumvamo umuhamagaro wo kuyikorera no kuyikurikira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi b’Igihugu ushinzwe imibireho myiza y’abaturage , Mukabaramba Alvera, yavuze ko bashimira uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubaka u Rwanda.

Ati “ Ubufatanye bwa Kiliziya gatolika na Leta y’u Rwanda bimaze gutera intambwe harimo kubanisha abanyarwanda binyuze mu butumwa butangwa mu ivanjiri, hari ukwita ku batishoboye binyuze mu miryango itandukanye irimo Cartas n’indi y’abihayimana, gufasha urubyiruko, gutanga amahugurwa n’ibindi.”
Yavuze ko iyo abaturage bumva neza ijambo ry’Imana batarushya abayobozi mu miyoborere mu nzego za Leta.

Incamake ku buzima bwa Musenyeri Ntihinyurwa

Musenyeri Ntihinyurwa yavukiye i Kibeho tariki ya 25 Nzeri 1942, ahiga amashuri abanza, akomereza mu iseminari nto ya Kabgayi ayirangiriza i Kansi. Iseminari nkuru yayize i Nyakibanda ahabwa ubusaseridoti kuwa 11 Nyakanga 1971.

Nyuma yohereje kwiga muri Kaminuza mu Bubiligi (i Louvain-la-Neuve) ahavana impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji [ibijyanye n’ubutumwa]. Akiva i Burayi mu 1975 yahise aba igisonga cya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare amaze imyaka ine gusa ari Padiri.

Mu nyandiko y’ubuhamya n’ubutumwa bwa Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, ku isabukuru ya Musenyeri Ntihinyurwa, avuga ko yabaye umuyobozi wa Seminari Ntoya ya Karubanda, ahabwa ubutumwa bwo kuba hafi y’Umuryango wa Benebikira igihe wari mu ngorane.

Musenyeri Rukamba umaze imyaka 49 aziranye na Musenyeri Ntihinyurwa, akomeza avuga ko yanabaye umuyobozi wungirije wa Seminari Propedeutique y’i Rutongo akarangiza neza imirimo yari ashinzwe bigatuma atorerwa kuba umwepisikopi wa Diyosezi nshya ya Cyangugu ku wa 14 Ugushyingo 1981 agahabwa Ubwepisikopi ku ya 24 Mutarama 1982.

Yamaze imyaka 16 ari umushumba w’iyo diyosezi, aho yasuye amaparuwasi, agashinga amashya, kandi agakorana imbaraga umurimo w’ikenurabushyo muri iyo diyosezi, atangiza na Seminari nto y’i Cyangugu. Ku itariki 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali akaba ubu ahamaze imyaka 21. Musenyeri Ntihinyurwa amaze imyaka 36 kuri uwo murimo.







Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari, imidali n’impeta (CHENO), Dr Pierre Damien Habumuremyi


Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Andrzej Józefowicz




Rucagu Boniface umwe mu bagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa