Miliyoni 21 z’abaturage ba Uganda bitabiriye amatora; Museveni ni we uhabwa amahirwe
Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026
Abanya-Uganda barenga miliyoni 21 baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu agomba gusiga bamenye niba Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 81 yegukana manda ya karindwi ku majwi angahe kuko ariwe uhabwa amahirwe kurusha abandi bakandida.
Ni amatora Museveni ahanganyemo na Bobi Wine n’ubundi wamukurikiye mu matora aheruka. Ikusanyabitekerezo ryakozwe mbere gato y’uko amatora aba ryaragazaga ko Museveni azagira amajwi nibura agera kuri 60%, mu gihe Bobi Wine yagira hafi 30% abandi bakandida bakagabana asigaye.
Abakandida umunani bose bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ni abagabo, nta mugore urimo. Usibye Museveni na Bobi Wine abandi ni Frank Bulira, Robert Kasibante, Joseph Mabirizi, Nathan Nandala Mafabi, Mugisha Gregory Muntu na Mubarak Sserunga Munyagwa.
Mbere y’uko aya matora aba, Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda, yari yafashe umwanzuro wo gukuraho internet mu kwirinda ko hazakwirakwizwa amakuru apfuye bikaba byahembera imvururu nk’uko byagenze mu matora aherutse.
Gusa ntibyabujije abaturage gukoresha ikoranabuhanga bifashishije imbuga za internet zinyuranye, zirenga ikoranabuhanga risanzwe. Rumwe mu mbuga Abanya-Uganda bakoresheje mu gushaka kumenyekanisha ibijyanye n’amatora ni Bitchat.
Bitchat ni urubuga rwa internet rutazwi cyane, rwashinzwe na Jack Dorsey watangije Twitter mbere y’uko ayigurisha na Elon Musk akayihindura X. Ni rumwe mu mbuga zamanuwe cyane muri Uganda muri iyi minsi y’amatora yaba kuri Playstore no kuri App Store.
Dorsey umwaka ushize yavuze ko akwiriye kuryozwa ko ibintu byose bisigaye bikorwa hiringiwe internet, ari nayo mpamvu muri muri Nyakanga yahisemo gufungura Bitchat itayikenera nyuma y’icyumweru ayubaka.
Bitandukanye na Twitter (X) Bitchat ntisaba gukoresha internet. Ikoresha Bluetooth kugira ngo abantu bahanahane amakuru.
Uko amatora ari kugenda
Ibiro by’itora muri Uganda byafunguye Saa Moya (Saa Mbili z’i Kigali). Usibye gutora Perezida, hari no gutorwa abagize Inteko Ishinga Amategeko ku rwego rwa buri karere.
Hagomba gutorwa Abadepite 353 bahagarariye ibice bitandukanye mu gihe abahagarariye abagore bo ari 146, umwe muri buri karere.
Perezida Museveni yatoreye ku ishuri ribanza rya Karo mu Burengerazuba bwa Uganda. Nyuma y’aho yabwiye abanyamakuru ko yatoye Perezida n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko.“
Yakomeje yavuze ko yizeye ko agomba gutsinda akabona nibura amajwi 80% mu gihe “nta bikorwa byo kwiba amajwi bibayeho” ndetse anavuga ko bidashoboka ko Bobi Wine yamuhigika.
Uyu mugabo yiyamamaje avuga afite intero “yo gusigasira ibyagezweho” kandi agaharanira ko igihugu gikomeza gutekano na Uganda ikazamuka ikagera mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse.
Ni mu gihe Bobi Wine bahanganye w’imyaka 43 we yakunze kumvikana asaba abakiri bato guharanira guhindura ubutegetsi buriho niba bashaka ko ubukungu bw’igihugu buzamuka.
Amatora yo muri Uganda yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu kugaragaza ko umuntu yatoye, gusa mu bice bimwe na bimwe iryo koranabuhanga ryanze gukora.
Komisiyo y’Amatora yaramutse ibwira abakuriye ibiro by’itora ko aho imashini zizwi nka BVVK “zanze gukora, itora rigomba guhita rikomeza hakoreshejwe lisiti y’itora”.
Perezida Museveni yavuze ko nawe yamenye ko iryo koranabuhanga hari aho ryanze gukora, ati “yego hari ibibazo by’imashini zemeza utora byabayeho mu gitondo, ariko ubu ziri gukora. Natoye ariyo nkoresheje. Mu gihe igikumwe cyanjye cyanze, isura yanjye yo yahise ikunda ako kanya”.
Yagarutse kandi ku ngingo imaze igihe ivugwa mu matora yo muri Uganda ko buri gihe abamo ibikorwa byo kwiba amajwi, avuga ari ibintu byahereye mu myaka ya 1960.
Ati “Kuva mu myaka ya 1960 twahuye n’imbogamizi zo kwiba amajwi. UPC yibye Kabaka Yekka no mu 1961-62, amatora ntabwo yagenze neza. Icyo gihe, itora ryakorerwaga mu muhezo, ariko ntabwo abantu bayafashe nk’amatora ya nyayo.”
Yavuze ko mu 1989 aribwo hatangiye uburyo bwo gutora abantu bari ku murongo mu kwirinda ko abantu bica itora n’urupapuro rwaryo kandi ko kuva icyo gihe byagenze neza ati gusa “byatumye hatabaho ibanga bituma mu 1994 duhindura dusubira ku buryo bwo gutora hakoreshejwe impapuro”.
Museveni yashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ko mu matora aheruka bakoresheje impapuro z’itora mpimbano zigera ku majwi miliyoni 2,7. Ati “Izirenga miliyoni imwe zacapiwe mu gace ka Nkrumah izindi miliyoni 1,7 ziva i Dubai. Ni yo mpamvu twahisemo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga.”
Ku rundi ruhande, Bobi Wine yavuze ko hari ubujura bw’impapuro z’itora bwakozwe hirya no hino mu gihugu. Ati “Isi ikwiriye kumenya ibiri kubera muri Uganda ku munsi w’amatora. Internet yakuweho. Hari ibikorwa by’impapuro mpimbano z’itora ziri gukwirakwizwa hose mu gihugu.”
“Abayobozi bacu, barimo na Visi Perezida wacu mu Burengerazuba, yatawe muri yombi. Ku biro byinshi by’itora indorerezi zafunzwe, mu gihe abandi birukanywe. Imashini z’ikoranabuhanga, BVVK, mu bice byinshi zanze gukora.”
Bobi Wine yatoreye mu karere ka Wakiso ahitwa Freedom Square muri Magere.
Museveni uhabwa amahirwe yo kongera gutsinda ari butegetsi kuva mu 1986 mu gihe Bobi Wine bahatanye yari afite imyaka ine y’amavuko.
Mu matora aheruka Museveni yagize amajwi 58% mu gihe Bobi Wine yagize 35%.
Itora nirirangira, byitezwe ko mu masaha 48% aribwo amajwi y’agateganyo azajya hanze.
Amajwi abarirwa kuri buri site y’itora, ibyavuyemo bikoherezwa kuri Komisiyo y’Amatora. Umukandida agomba kubona hejuru ya 50% kugira ngo atsinde, iyo nta wabonye 50%, hateganywa itora rya kabiri mu minsi 30.
Hagati aho, Abanya-Uganda baba mu Rwanda basabwe kujya gutorera muri Uganda, nta biro by’itora biri muri Kigali.
Museveni yavuze ko yizeye gutsinda akagira nibura 80% by’amajwi
Abashinzwe umutekano bari mu bice byose by’igihugu kugira ngo baharanire ko ibintu byose bigenda neza nta nkomyi







Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *