skol
fortebet

Mu gihugu cya Argentine abiganjemo abasaza n’abakecuru bakomerekeye mu myigaragambyo

Yanditswe: Thursday 22, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abantu amagana bakomerekeye mu myigaragambyo yabereye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Argentine, bamagana amafaranga make ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru azwi nka ‘Pansiyo’.

Sponsored Ad

Abigaragambya biganjemo abakecuru n’abasaza bavuga ko ayo mafaranga bahabwa ntacyo abamarira kuko batabasha kwishuyura ubukode, ibyo kurya cyangwa ubuvuzi bitewe n’ukuntu ibiciro ku isoko byatumbagiye.

Ikinyamakuru U.S News cyatangaje ko imyigaragambyo yabaye ku wa 21 Gicurasi 2025, yatumye Polisi y’icyo gihugu ikoresha imbaraga mu gutatanya abigaragambya harimo; ibyuka biryana mu maso, ibiboko n’ibindi bituma benshi bakomereka barimo n’Umunyamakuru wari uri gufata amafoto.

Amashusho yacishijwe kuri televiziyo zo muri icyo gihugu yagaragaje abasaza n’abakecuru n’abandi babiyunzeho baririmba indirimbo zamagana amafaranga make bahabwa.

Iyo myigaragambyo kandi yanabaye mu gihe Abadepite bari bananiwe kuzuza umubare w’abatora umushinga w’itegeko ku mafaranga ngenderwaho agenewe abari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ku ruhande rwa Leta ivuga ko nta bushobozi buhagije ifite bwo kongera amafaranga y’izabukuru kandi ko kugira ngo azamurwe bisaba ko igihugu cyagura ishoramari, hakabaho izamuka ry’ubukungu rigaragara.

Mu 2024, Leta yatangaje ko abantu bangana na 38% by’abaturage ba Argentine, bari mu bukene mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ariko bikaba byari byaragabanyutse ugereranyije na 53% byari byaragaragajwe mu gihembwe cya mbere cy’uwo mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa