skol
fortebet

Mu minota 30 gusa,Trump na Kenyatta bemeranyije guhashya iterabwoba

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Ku wa kabiri tariki ya 07 Werurwe 2017, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yitabye Telefone ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Mu minota igera kuri 30 gusa , aba bayobozi bombi bemeranyije kugirana ubufatanya hagati y’Ibihugu byombi nk’uko Perezidansi y’Amerika ibitangaza.
Uhuru na Trump baganiriye ku bijyanye n’ubukungu bw’ibihugu byombi n’Ubuhahirane. Banemeranyije ku gufatanya guhashya bikomeye imitwe (...)

Sponsored Ad

Ku wa kabiri tariki ya 07 Werurwe 2017, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yitabye Telefone ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Mu minota igera kuri 30 gusa , aba bayobozi bombi bemeranyije kugirana ubufatanya hagati y’Ibihugu byombi nk’uko Perezidansi y’Amerika ibitangaza.

Uhuru na Trump baganiriye ku bijyanye n’ubukungu bw’ibihugu byombi n’Ubuhahirane. Banemeranyije ku gufatanya guhashya bikomeye imitwe yitwaje intwaro ikunze kugaragara mu Burasirazuba bw’igihugu cya Kenya ndetse na Afurika muri rusange.

Ku murongo wa Telefone, Trump yashimye byimazeyo uruhare rwa Perezida Uhuru Kenyatta agaragaza umunsi ku wundi mu gahungana na Al Shabbab yohereza ingabo ze mu gihugu cya Somalia, amusaba gukomeza ubwo bufatanye.

Perezida Donald Trump, yemereye Kenyatta umubano mwiza , ubuhahirane n’ubufatanye mu bikorwa bijyanye n’iterambere ry’ubucuruzi ndetse n’umutekano.

Perezida Uhuru Kenyatta abaye uwa 3 uganiriye na Perezida Trump kuri telefone kuva mu kwezi gushize kwa Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’uko ahamagaye Perezida wa Nigeria, Buhari ndetse na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa