skol
fortebet

Ntagikozwe indege yagenewe gutwara Perezida Nkurunziza yakomeza kwangizwa n’ umugese

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

Indege yagenewe gutwara Perezida w’ u Burundi igiye kumara umwaka iparitse ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Bujumbura.
Hari ubwoba ko nta gikozwe iyi ndege yakomeza kwangizwa n’ umugese, dore ko magingo aya hari icyuma cyayo cyamaze kwangirika.
Tariki 14 Ukuboza 2016 nibwo iyi ndege Gulf Steam GIV-1151 yaguzwe.
Nk’ uko UMURYANGO ubikesha ikinyamakuru The Tribune kuva Gulf Steam GIV-1151 yagurwa nta narimwe irakora urugendo kandi ubwo niko bisaba abatekinisiye bo kuyitaho ari nako Leta (...)

Sponsored Ad

Indege yagenewe gutwara Perezida w’ u Burundi igiye kumara umwaka iparitse ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Bujumbura.

Hari ubwoba ko nta gikozwe iyi ndege yakomeza kwangizwa n’ umugese, dore ko magingo aya hari icyuma cyayo cyamaze kwangirika.

Tariki 14 Ukuboza 2016 nibwo iyi ndege Gulf Steam GIV-1151 yaguzwe.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha ikinyamakuru The Tribune kuva Gulf Steam GIV-1151 yagurwa nta narimwe irakora urugendo kandi ubwo niko bisaba abatekinisiye bo kuyitaho ari nako Leta y’ u Burundi irekura amafaranga.

Itangazo zitari ryiteguwe ni uko inama iheruka y’ abaminisitiri bagize guverinoma y’ u Burundi bafashe umwanzuro wo gukodesha iyi ndege mu rwego rwo kuyirinda kwangizwa n’ umugese.

Aba baminisitiri bifuje ko iyi Leta y’ u Burundi yagirana amasezerano n’ abafite indege zitwara abagenzi iyi ndege bakajya bayikoresha bakishyura ubukode. Ikindi ngo iyi ndege umuntu ukeneye kwishimisha nawe azajya azaba yemerewe kuyikodesha.

Abaminisitiri ngo basanze ari bwo buryo iyi ndege ishobora kugaruza amafaranga yaguzwe kandi bikayirinda kwangirika.
Guverinoma y’ u Burundi ivuga ko gukodesha iyi ndege bigamije inyungu zirimo kwishyura icyuma cyayo cyangiritse no gukomeza kuyirinda kwangirika.

Kuva tariki 19 Gicurasi 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yajyaga mu nama Arusha muri Tanzania Niyombare Godefroid na bagenzi ba bakagerageza kumuhirika ku butegetsi, Perezida Nkurunziza asa n’ uwahagaritse ingendo akorera mu mahanga.

Ibitekerezo

  • Muri make igomba kujya muri Burundi day, kugirango itagira umugese?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa