skol
fortebet

Perezida Magufuli yashimye Kagame ku ntsinzi yagize, amwizeza umubano utajegajega

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2017

Sponsored Ad

Dr John Pombe Magufuli uyoboye igihugu cya Tanzania, yishimiye intsinzi ya Perezida Kagame Paul yegukanye ku wa 03 na 04 Kanama 2017, amwizeza umubano utajegajega hagati y’ibihugu byombi.
Imibare y’ amateganyo y’ ibyavuye mu matora ya Perezida w’ u Rwanda iragaragaza ko Paul Kagame ariwe watsinze amatora n’ amajwi 98, 63%, agakurikirwa na Mpayimana Philippe ufite 0,73 nawe agakurikirwa na Dr Frank Habineza wagize 0,47%
Mu butumwa umukuru w’Igihugu cya Tanzaniya, , Perezida Dr John Pombe (...)

Sponsored Ad

Dr John Pombe Magufuli uyoboye igihugu cya Tanzania, yishimiye intsinzi ya Perezida Kagame Paul yegukanye ku wa 03 na 04 Kanama 2017, amwizeza umubano utajegajega hagati y’ibihugu byombi.

Imibare y’ amateganyo y’ ibyavuye mu matora ya Perezida w’ u Rwanda iragaragaza ko Paul Kagame ariwe watsinze amatora n’ amajwi 98, 63%, agakurikirwa na Mpayimana Philippe ufite 0,73 nawe agakurikirwa na Dr Frank Habineza wagize 0,47%

Mu butumwa umukuru w’Igihugu cya Tanzaniya, , Perezida Dr John Pombe Magufuli yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yashimye mugenzi we, Paul Kagame wegukanye intsinzi yo kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.

Yagize ati “Ndagushimira Perezida Kagame ku bwo gutorerwa kuyobora u Rwanda indi manda. Mu izina ry’abanyatanzaniya bose, nkwifurije ihirwe.”

Ni ubutumwa bwanditse mu rurimi rw’Igiswahili. Perezida Kagame nawe yahise amusubiza muri urwo rurimi ashimira Magufuli, amusaba gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi hagamijwe gukorera ineza y’abaturage.

Ati “Ku bw’abanyarwanda bose no ku bwanjye, ndagushimiye Nyakubahwa Perezida muvandimwe. Ndagusaba gukomeza ubuvandimwe n’ubufatanye muri byose ku bw’iterambere ry’ibihugu byacu.”

Magufuli nawe yongeye kwandika amwizeza ko umubano uzakomeza gusigasirwa. Ati “Tuzakomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu nko mu bucuruzi n’imibereho y’abaturage bacu. Nshimiye Abanyarwanda.”

Magufuli abaye umukuru w’igihugu wa kabiri wifurije Perezida Kagame ishya n’ihirwe nyuma ya Uhuru Kenyatta uyobora Kenya nawe uhatanira kongera kuyobora iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa