skol
fortebet

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yerekeje muri RDC

Yanditswe: Wednesday 23, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ategerejwe mu nama ikomeye igiye kubera i Kinshasa kuri uyu wa kane, aho ari inama igomba kwiga ku ngingo zitandukanye by’umwihariko ibikorwa by’amahoro n’umutekano muri aka Karere.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 23 Gashyantare, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yerekeje muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho yitabiriye inama ya cumi y’Urwego rw’akarere rushinzwe gukurikirana ibikorwa by’akarere ku masezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye hagati ya Congo n’aka karere ibi bihugu biherereyemo, iyi nama ikaba iteganyijwe kuri uyu wa kane taliki 24 Gashyantare i Kinshasa.

Perezida Evariste Ndayishimiye, yitabiriye iyi nama, aho ku wa gatanu w’icyumweru cyashize yari yitabiriye inama y’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi na Afurika yunze ubumwe, nayo yigaga ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana n’icyorezo cya Covid-19, Umutekano n’amahoro ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.

Itangazo rimenyesha Urugendo rwa Perezida Ndayishimye muri Congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa