skol
fortebet

Menya inshuti z’akadasohoka za Perezida Putin ukomeje gushegesha Ukraine

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuva Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangiza intambara kuri Ukraine, uyu mugabo akomeje kwibazwaho n’abatari bake bakomeje kumufata nk’umuntu utavugirwamo ufata imyanzuro yihuse kandi ikakaye nkuko yabigaragaje. Gusa nanone amakuru akavuga ko Mbere y’uko Putin atera Ukraine habanje kuba inama idasanzwe y’ahuriyemo bamwe mu bakomeye mu butegetsi bwe ndetse binavugwa ko ari bo bashyigikiye uyu mugabo muri iyi ntambara arimo na Ukraine.

Sponsored Ad

Kugeza ubu, intambara y’Uburusiya na Ukraine irakomeje, Kuva iyo ntambara yatangira, u Burusiya bumaze gutera ibisasu mu mijyi itanu ikomeye ya Ukraine. Irimo Kyiv, Kharkiv, Mariupol, Berdyansk na Kherson. aho abamaze guhunga bamaze kurenga miliyoni 1.5, ni mu gihe kandi ibihano ku Burusiya nabyo bikomeje kwiyongera.

Perezida Putin, aherutse kuvuga ko ingabo ze muri Ukraine zimaze gusenya ububiko bwinshi bw’intwaro z’ingabo za Ukraine, uburyo bwifashishwa n’igisirikare mu bwirinzi bw’ikirere n’ibindi. Putin yavuze kandi ko uko urugamba yari yaruteguye ariko ruri kugenda, bityo ko yizeye intsinzi.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya iherutse gutangaza ko guhera ku wa 24 Gashyantare ubwo igihugu cye cyatangizaga intambara muri Ukraine, kimaze gusenya ibikorwaremezo 2.037. Mu byasenywe harimo indege z’intambara, ubwato bw’intambara, imodoka z’intambara n’ibindi nk’uko Xinhua yabitangaje.

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu Ushize, Perezida Putin yongeye kwiyama ibihugu biri gufatira ibihano u Burusiya, avuga ko ari ugushoza intambara ku mugaragaro.

Mbere y’uko ariko Uburusiya butangiza ibitero kuri Ukraine, amakuru avuga habaye inama idasanzwe yahuriyemo Perezida Putin n’ibikomerezwa bye bya hafi, ndetse binavugwa ko aribo bari inyuma y’uyu mugambi w’Uburusiya kuri Ukraine.

Ni amazina akomeye cyane, ni abantu babizerwa cyane kuri Perezida Putin, ndetse abenshi muri bo bakaba baratangiriye imirimo y’abo mu nzego z’icyo gihugu zishinzwe umutekano.

1. SERGEI SHOIGU:

Uyu ni Minisitiri w’Ingabo w’Uburusiya kuva 2012, ni umwe mu bantu ba hafi cyane ba Perezida Putin akaba umujyanama we ukomeye cyane mu by’umutekano. ndetse mu minsi ishize aherutse gutangaza ko intego z’Uburusiya muri iyi ntambara ari ugusenya igisirikare cya Ukraine ndetse bakanarinda ubusigire bw’igihugu cyabo abanzi bo mu bihugu byo majyaruguru y’isi.

Sergei Shoigu, bivugwa ko akunda kujyana na Putin mu bikorwa byo guhiga ndetse no kuroba mu ntara ya Sibérie iri mu majyaruguru y’igihugu, ndetse bikanavugwa ko ari we ushobora kuzamusimbura k’ubutegetsi.

Uyu mugao ni indwanyi idasanzwe, 2014 ni umwe mu bafashe agace ka Crimea kambuwe Ukraine. yayoboye kandi ishami rishinzwe ubutasi bwa gisirikare, GRU, rishinjwa ibitero bibiri bikomeye byo muri 2018 byahitanye umuntu i Salisbury mu Bwongereza, ikindi kikaba cyaragabwe ku munyaporitike urwanya ubutegetsi bwa Putin, Alexei Navalny, muri Sibérie mu 2020.

Uyu mugabo kandi bivugwa ari umwe mu bavuga rikijyana kwa Perezida Putin, ndetse akaba n’umwe mu bafata imyanzuro ikomeye mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwa Putin.

2. VALERY GERASIMOV:

Valery Vasilyevich Gerasimov ni Jenerali w’Uburusiya, akaba Umuyobozi mukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare, Minisitiri wa mbere w’ingabo wungirije aho yasimbuye Nikolay Makarov kuri uyu mwanya.

valery gerasimov, afite uruhare rudasanzwe mu bikorwa bya gisirikare bya Vladimir Putin, kuva igihe yari ayoboye ingabo mu ntambara yo muri Chechnya mu 1999. uyu mugabo kandi ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutegura iyi ntambara ya Ukraine, ndetse mu minsi ishize ni umwe mu bari bashinzwe gukurikirana imyitozo ya gisirikare y’ingabo z’Uburusiya muri Belarus mu kwezi gushiza.

Kugeza ubu, uyu mygabo ntari kuvugwa mu ibitero by’Uburusiya kuri Ukraine. ndetse amakuru akavuga ko ahanini bishingiye ku mbaraga nke Ingabo z’Uburusiya zikomeje kugaragaza muri iyi ntambara.

3. NIKOLAI PATRUSHEV:

Nikolai Platonovich Patrushev ni umunyapolitike w’Umurusiya, ushinzwe umutekano ndetse n’iperereza. Yabaye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe umutekano w’Uburusiya, rikaba ryari ishyirahamwe rikuru ry’abasimbuye (KGB) y’Abasoviyeti
kuva mu 1999 kugeza 2008, uyu mugabo yanabaye kandi umunyamabanga w’akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya kuva mu 2008.

Ni umwe mu nkoramutima eshatu za Putin bakoranye kuva mu myaka ya 1970 i St Petersburg, barimo kandi Alexander Vasilyevich Bortnikov, ndetse na Sergei Naryshkin akaba ari umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi mpuzamahanga kuva mu 2016. Aba bagabo uko ari batatu ni bamwe mu bantu ba hafi begereye Putin bazwi kw’izina rya "siloviki".

Nikolai Patrushev, bivugwa ko ari umwe muri bake cyane bafite ijambo rikomeye ku mukuru w’igihugu, ndetse mu nama iheruka gukorwa mbere y’iminsi itatu ngo Uburusiya butere Ukraine, uyu mugabo yavuze ko intego ya Amerika ari ugusenya Uburusiya nkuko yabigarutseho bityo ko batazatuma ibyo bibaho.

4. ALEXANDER BORTNIKOV:

Alexander Vasilyevich Bortnikov ni umwe mu bakomeye mu Burusiya. Yabaye Umuyobozi wa FSB kuva muri Gicurasi 2008. ubu ikaba yarahindutse FSS, Federal Security Service, akaba ari urwego rushinzwe umutekano w’Uburusiya. uyu mugabo kandi Akomoka muri "Siloviki" yo mu muryango wa Putin.

Abakurikiranira hafi inzego z’umutekano w’Uburusiya, bemeza ko Putin yemera amakuru ahawe n’inzego z’umutekano kurusha izindi nzego zose z’igihugu, uyu mugabo nawe akaba ari umwe mu bantu begereye cyane Perezida Putin.

Ndetse ikirushijeho ni uko uyu mugabo ari umwe mu babarizwa mu nzego zifata ibyemezo bikomeye mu gihugu k’ubuyobozi bwa Putin.

5. SERGEI NARYSHKIN:

Nkuko namugarutseho mbere, uyu mugabo ni umunyapolitike w’umurusiya akaba n’umucuruzi ukomeye ndetse akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi mpuzamahanga kuva mu 2016, Sergei Naryshkin amaze igihe kirekire ari kumwe na Putin, kuva i St Petersburg mu myaka ya 1990, ndetse aba bombi bakaba barongeye no gukorana mu biro kwa Putin mu 2004.

Ni umwe mu bajyanama bakomeye ba Perezida Putin ndetse n’imyanzuro ikomeye ifatwa, uyu mugabo bivugwa ko agira uruhare rukomeye. ndetse muri iyi ntambara y’Uburusiya na Ukraine ni umwe mu bavugwaho kugira inama Putin cyane muri ibi bikorwa bikomeje gukorwa n’igihugu cye kuri Ukraine.

6. SERGEY LAVROV:

Sergey Viktorovich Lavrov ni umudipolomate w’Uburusiya akaba n’umunyapolitike wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya kuva mu 2004. Nk’umunyamuryango w’ishyaka ryunze ubumwe ry’Uburusiya, yahoze ahagarariye Uburusiya mu Muryango w’abibumbye, aho yakoze muri urwo rwego kuva 1994 kugeza 2004.

Muri iyi minsi ni umwe mu bakomeje kugaragaza ko ikibazo cy’Uburusiya na Ukraine gikwiye gukemurwa binyuze mu biganiro kuko ariwo muti wonyine urambye w’iki kibazo. nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga aherutse kuvuga Uburusiya budashaka intambara ndetse anasaba ko ibihugu byombi byagirana ibiganiro.

Lavrov kugeza ubu afatwa nk’umuntu ukomeye cyane ku buyobozi bwa Perezida Putin ndetse imyaka amaze muri Politike imugaragaza nk’inararibonye muri dipolomasi y’iki gihugu nubwo bivugwa ko nta ruhare runini agira mu gufata ibyemezo.

7. VALENTINA MATVIYENKO:

Valentina Ivanovna Matviyenko ni umunyapolitiki w’Umurusiya akora nka Senateri kuva i St. Petersburg akaba na Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Uburusiya kuva mu 2011. Mbere yari guverineri wa Saint Petersburg kuva 2003 kugeza 2011.

Uyu mugore ari muri bake cyane begereye Putin, akaba ari we kandi wari uhagarariye amatora mu nama yo kwemeza umugambi wo gushyira Ingabo z’Uburusiya hanze, ibyaciriye inzira igitero kuri Ukraine.

Valentina Matviyenko ni umwe mu bantu ba hafi cyane ya Putin, yakoranye na we i St Petersburg akaba kandi ari umwe mu banagize uruhare rukomeye mu kwigarurira Crimea mu 2014.

Gusa bivugwa ko n’ubwo akomeye atari mu bantu bari imbere mu gufata ibyemezo.

8. VIKTOR ZOLOTOV:

Viktor Vasilyevich Zolotov ni umwe mu bagize ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu cy’Uburusiya, akaba n’umwe mu bagize akanama gashinzwe umutekano mu Burusiya.

Nk’uwahoze kandi arinda Umukuru w’igihugu, Viktor Zolotov ni Umuyobozi w’ingabo z’igihugu cy’Uburusiya zizwi nka "Rosgvardia", akaba ari Ingabo z’imbere mu gihugu cy’Uburusiya, zigizwe n’ikigo cyigenga gitanga raporo kuri perezida w’Uburusiya.

Kugeza ubu uyu Mutwe udasanzwe w’ingabo ugizwe n’abasirikare basaga ibihumbi 400, ndetse amakuru akavuga ko nyuma yo kunanizwa kw’igisirikare cy’Uburusiya muri iyi ntambara na Ukraine, izi ngabo arizo kugeza ubu zahise zoherezwa kuyobora urugamba.

Mu bandi bavugwa ba hafi cyane ya Perezida Putin ndetse banamushyigikiye muri ibi bikorwa yise ibya gisirikare yatangije kuri Ukraine, harimo Abaherwe babiri bavukana aribo "Boris na Arkady Rotenberg", aba bikaba bivugwa ko bakuranye na Perezida Putin kuva mu bwana bwe, ndetse ngo ni abantu babizerwa cyane kuri we. Mu 2020, ikinyamakuru Forbes cyavuze ko ari wo muryango utunze kurusha iyindi yose mu gihugu cyose cy’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa