RGB yakebuye imiryango itegamiye kuri Leta igarukira ku kwereka abaturage ibyo bakennye
Yanditswe: Thursday 30, Mar 2017
Umuyobozi w’ Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB yashimye uruhare rw’ imiryango itegamiye kuri Leta mu iterambere ry’ igihugu ariko avuga ko iyo miryango ikwiye gutera intambwe mu gufasha abaturage kubona ibyo bakennye.
Umuyobozi wa RGB, Prof Shyaka Anastase yabikomojeho kuri uyu wa 29 Werurwe 2017, ubwo hamurikwaga ibyo umushinga PPIMA(Poblic Policy Information, Monitoring and Advocacy) uterwa inkunga na NPA (Norwegian People’s Aid) yagezeho mu myaka irindwi ishize.
Prof (…)

Prof Shyaka yavuze ko imishinga y’ imiryango itegamiye kuri Leta igaragara cyane mukubwira umuturage icyo akeneye avuga ko byaba byiza inagaragaraye cyane mu gukorera umuturage ibyo akeneye.
Yagize ati “Igaragara cyane mu kubwira umuturage, byaba byiza banagaragaye cyane mu gukorera umuturage. Mu bikorwa by’ iterambere, niba ari ibi by’ imihanda ntibavuze ngo ariko ahangaha waba ukeneye umuhanda, bakagira uburyo nabo uwo muhanda bawukora, niba ari amazi meza ntibavuge ngo nyamara burya amazi meza atuma umuntu agira ubuzima bwiza, ahubwo bafatanye n’ izindi nzego tuyashake tuyashitse ku munyarwanda”
Mu Mirenge yo mu Turere 8 uyu mushinga ukoreramo imyumvire y’abaturage yarazamutse, RGB ikaba yifuje ko batera intambwe bagakorera no mu tundi Turere.
Tusingwire Yassin, Umuhuzabikorwa w’umushinga PPIMA yavuze ko guhera mu mwaka wa 2009 batera inkunga y’amafaranga imiryango 15 itegamiye kuri Leta, umunani muri yo ikaba ikorera ku rwego rw’igihugu, irindwi na yo igakorera ku rwego rw’Akarere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *