Tanzania: Diplome cyangwa Impamyabumenyi igiye kujya ikoreshwa nk’ingwate mu kwaka inguzanyo
Yanditswe: Saturday 11, Apr 2026
Minisitiri w’Intebe muri Tanzania, Dr. Mwigulu Nchemba, yagaragaje ko bari hafi gushyiraho itegeko ryo kugira impamyabumenyi [diplôme] umutungo, ikajya itangwa nk’ingwate mu gihe uyifite yifuza inguzanyo.
Ibi yabigaragaje ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2026, ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania.
Timida Fryandomo na Isack Copriano bari mu bagize iyi Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisitiri w’Intebe aho bageze bakemura ikibazo cy’urubyiruko rwize (…)
Minisitiri w’Intebe muri Tanzania, Dr. Mwigulu Nchemba, yagaragaje ko bari hafi gushyiraho itegeko ryo kugira impamyabumenyi [diplôme] umutungo, ikajya itangwa nk’ingwate mu gihe uyifite yifuza inguzanyo.
Ibi yabigaragaje ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2026, ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania.
Timida Fryandomo na Isack Copriano bari mu bagize iyi Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisitiri w’Intebe aho bageze bakemura ikibazo cy’urubyiruko rwize ariko rutagira akazi cyaburiwe umuti.
Dr. Nchemba yabasubije ko Guverinoma ya Tanzania iri gusoza umushinga uzasiga hamenyekanye abanyeshuri barangije kaminuza kandi b’abanyamwuga, bemererwe ko impamyabumenyi zabo zemerwa nk’ingwate igihe basaba inguzanyo.
Ibi bizafasha urubyiruko rwinshi rugira ubushake bwo gukora imishinga itandukanye, ariko igakomwa mu nkokora no kuba nta butaka cyangwa undi mutungo warufasha kubona inguzanyo, bityo bifashishe ubumenyi bwabo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Muri uyu mushinga, impamyabumenyi izajya yifashishwa nk’umutungo utimukanwa wa nyirayo, hanyuma usibye kumuhesha akazi, inamufashe kubona inguzanyo yo gushora mu mishinga mito no guhanga udushya.
Guverinoma ya Tanzania yamaze gushyiraho miliyari 280 z’Amashiringi [asaga miliyari 156 Frw] yagenewe gufasha urubyiruko by’umwihariko muri uyu mushinga.
Ikibazo cy’urubyiruko rudafite akazi ni kimwe mu bihangayikishije ibihugu byinshi ku Isi. Mu rubyiruko ruri muri Tanzania 11,5%, baracyari mu bushomeri.
Umudepite umwe yavuze ko urubyiruko rwarangije Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza rwajya rwishyurwa ibihumbi 500 TZS [hafi ibihumbi 300 Frw] buri kwezi, hanyuma urwarangije icyiciro cya kabiri rukishyurwa ibihumbi 700 TZS [hafi ibihumbi 400 Frw].
Buri mwaka muri Tanzania hasohoka urubyiruko rurenga ibihumbi 900 rugiye ku isoko ry’umurimo, Umuyobozi uhagarariye Banki y’Isi muri icyo gihugu yagaragaje ko nibura mu 2030 hazaba hasohoka miliyoni 1,6.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *