skol
fortebet

Trump yabujije Kaminuza ya Havard kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga

Yanditswe: Friday 23, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, White House, byatse kaminuza ya Havard uburenganzira bwo kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga kubera kwanga gukaza ingamba ku banyeshuri bayo bagaragaje gushyigikira Palestine.

Sponsored Ad

Iyi kaminuza yahawe igihe ntarengwa cy’amasaha 72 yo kuba yamaze gutanga amakuru yose ajyanye n’abanyeshuri b’abanyamahanga ifite nk’uko itangazo rya Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Kristi Noem, ryasohotse ku wa 22 Gicurasi 2025 ribivuga.

Trump yasabye ibigo byose na za Kaminuza gukumira no guhana abanyeshuri bagaragaye mu bikorwa byo gushyigira Palestine mu ntambara ihanganyemo na Israel, avuga ko ibyo bikorwa bikurura amacakubiri ndetse n’urwango rugirirwa Abayahudi.

Kuva icyo gihe za Kaminuza zatangiye gutanga amakuru yose ajyanye n’abanyeshuri bayo bagaragaye muri ibyo bikorwa ndetse bamwe birangira birukanwe muri Amerika, izitayatanze zigafungwa.

Havard yo yanze gutanga ayo makuru, ibyatumye yamburwa uburenganzira bwo kwakira no kwigisha abanyeshuri b’abanyamahanga nk’uko Noem yabivuze.

Yagize ati “Havard ntizongera kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga ndetse n’abo bafite bagomba koherezwa mu bindi bigo cyangwa bakabura uburenganzira bwo kwiga.”

Uyu mwanzuro ushobora kugira ingaruka ku banyeshuri bagera ku mu 6800 b’abanyamahanga biga muri iyi kaminuza.

Ku rundi ruhande Havard yatangaje ko uyu mwanzuro udakurikije amategeko ndetse uri mu nyungu za politiki, kandi bigiye kugira ingaruka ku mikorere n’uruhare iyi kaminuza igira mu burezi ku Isi, nk’uko umuvugizi wa Havard Jason Newton yabitangaje.

Ibi byabaye nyuma y’aho Leta ya Amerika ihagaritse n’inkunga yateraga iyi Kaminuza ingana na miliyari 2,2$, bitewe no kwanga gukora ibyo iyisaba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa