skol

Trump yasinye itegeko rishya rirebana n’ abimukira, Iraq irakomorerwa

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Werurwe 2017, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yasinye itegeko rivuguruye ryo gukumira abimukira igihugu cya Iraq gikurwa mu bihugu byari byarakumiriwe muri icyo gihugu.
Mu mavugurura yakozwe muri iryo tegeko ni uko iryo tegeko ryakumiraga mu gihe cy’ iminsi 90 abaturage bo mu bihugu birindwi byiganjemo idini ya Islam, gusa magingo aya kimwe muri ibyo bihugu aricyo Iraq kikaba cyamaze gukomorerwa.
Ibihugu bigikumiriwe muri Leta zunze z’ (…)

Ibihugu bigikumiriwe muri Leta zunze z’ Amerika ni Iran, Libya, Syria, Somalia, Sudan na Yemen.

BBC itangaza ko iri teka rinahagarika porogaramu yo gutanga ubuhungiro iminsi 120 rikanagabanya umubare wose w’impunzi zahabwaga ubuhungiro mu mwaka w’ingengo y’imari, aho wagizwe ibihumbi 50 uvuye ku 110 byari bisanzwe.

Intumwa ya leta, Jeff Sessions, yatangaje ko urwego rw’ubutasi, FBI rwagaragaje ko kugeza ubu impunzi zigera kuri 300 zirimo gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Yagize ati “Nkuko buri gihugu kibigenza, Leta zunze ubumwe za Amerika zifite uburenganzira bwo kugenzura buri wese winjira mu gihugu cyacu kandi tugaheza abashobora kuduteza ibibazo.”

Iri teka ntirireba abaturage bo muri biriya bihugu bitandatu bafite uburenganzira bwo kuba muri Amerika binyuze muri gahunda ya Green Card.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa